Advertising

The Rock yakomoje kubagabo bagira amarangamutima

11/18/24 5:1 AM

Icyamamare muri Sinema n’imikino yo gukirana, Dwayne ‘The Rock’ Johnson, yatunguye benshi ubwo yashimiraga abagabo babasha kuririra mu ruhame, ndetse avuka ko nta mugabo ukwiye kubinengerwa.

Ni kenshi sosiyete usanga ikunze kunenga abagabo baririra mu ruhame cyangwa se bakunda kurira kuko ubusanzwe abagabo bafatwa nk’abantu bakomeye batarira. Nk’uko umunyarwanda avuga ngo ‘Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda’ ni nako benshi bumva ko umugabo warize aba akoze ikintu kibi.

Nyamara ibi si ko The Rock abibona kuko we abona abagabo nabo bakwiye kurira kandi ntibabinengerwe. Ibi yabigarutseho ubwo yarimo kuganira n’abafana be mu bikorwa byo kwamamaza filime ye nshya yitwa ‘The Red One’ yahuriyemo n’abarimo J.K Simmons na Chris Evans.

Ubwo The Rock yarimo asuhuza abafana, anabaha ‘Autography’ ye, yageze ku mufana we w’umugabo usa nk’ukuze yarize cyane ku buryo abari ku murongo barimo kumusaba kwihagararaho ntakomeze kurira.
Amugezeho The Rock yamubwiye ko rwose kurira ntakibazo kirimo ndetse ko adakwiye kubihagarika kuko abandi bari kumunenga.

Yagize ati: ”Wihagarika kurira niba wumva aribyo ushaka, bikore utitaye ko abandi bari kukureba nabi. Rimwe na rimwe abagabo ntitwerekana amarangamutima yacu n’uyerekanye bamwita umunyantege nke ahubwo mbona umugabo ubasha kurira mu bantu ariwe ukomeye”.

The Rock yakomeje ati: ”Nangira ngo mbabwire ko uyu mugabo warize kimwe n’abandi bose baririra mu ruhame ntakosa baba bakoze ahubwo nabashimira kuko aribo berekana ko natwe abagabo tugira amarangamutima kandi twemerewe kuyerekana”.

Akimara kuvuga aya magambo yafashe ifoto n’uyu mugabo wari warijijwe no guhurana nawe maze akomeza ibikorwa byo gusuhuza abandi bafana bari baje kumureba.

Previous Story

Habonetse kaminuza ya 3 igiye kwigisha ku mateka ya Beyonce muri Amerika

Next Story

Amafunguro 5 ya mbere mu kurwanya kanseri y’ibere

Latest from Cinema

Go toTop