Advertising

Ubutwari bwabo bwahozeho, menya bagore b’intwari bavugwa muri Bibiliya

12/12/24 8:1 AM

Bibiliya itwereka abagore b’intwari bagendanye n’Imana kandi bagize uruhare rukomeye mu mateka y’ukwizera. Buri wese afite amasomo yihariye ku buzima bwa abakristo, yaba umugore cyangwa umugabo. Dore ab’ingenzi nabashije gusoma inkuru zabo zikandyohera ndetse nkaza guhanga atari ibintu byizanye ngo amateka yabo yandikwe. Buri mugore nge BONHEUR Yves nk’umwanditsi namukuyeho isomo ry’ingenzi mwibukiraho ndetse ngenda ndyandika imbere y’amazina yabo:

Sara: Imana irenze imyaka yacu

Sara, umugore wa Aburahamu, yihanganye igihe kirekire kuko yari ingumba. Igihe Imana yamusezeranyaga umwana w’umuhungu, yaratangiye guseka kuko yari yaracuze. Nyamara, ku myaka 90, yabyaye Isaka. Amasomo: Nta herezo ku byiringiro byacu igihe wiringiye Imana.
Soma: Itangiriro 17:17

Hagari: Imana idusanga aho turi hose

Hagari, umuja wa Sara, yagiranye ibibazo n’umukoresha we kugeza aho yirukanwa. Yashikamywe mu butayu, ari aho Imana yamusanze, imuha amazi n’icyizere cy’ubuzima. Amasomo: Imana ibona ibyacu byose, n’aho tuba twihishe.
Soma: Itangiriro 21:14-19

Hana: Imana isubiza amasengesho yacu

Hana, wari umugore w’ingumba, yasenze Imana byimbitse kugeza ubwo umutambyi yamwitiranyaga n’umusinzi. Imana yaramwumvise, imuha umwana w’umuhungu, Samweli, wabaye umucamanza ukomeye. Amasomo: Ibisubizo by’Imana biboneka mu kwihangana no kwizera.
Soma: 1 Samweli 1

Rusi: Uwiringiye Imana atsinda amateka ye

Rusi, umupfakazi w’umunyamowabukazi, yahisemo kugumana na nyirabukwe Nawomi. Nyuma y’ubuzima bubi, yaje gushakana na Bowazi, ahinduka umubyeyi wa Dawidi, umuryango Yesu yakomotseho. Amasomo: Amateka yacu ntabuza umugambi w’Imana gukorwa.
Soma: Rusi 4:10

Rahabu: Imbabazi z’Imana ziruta ibyaha byose

Rahabu, wari maraya i Yeriko, yabonye imbabazi z’Imana kuko yahishe abatasi b’Abisirayeli. Yakijijwe hamwe n’umuryango we, aninjizwa mu rubyaro rw’abantu b’Imana. Amasomo: Imana irengera abihana.
Soma: Yosuwa 6:25

Esiteri: Imana iduhindurira amateka

Esiteri, umwana utagira ababyeyi, yabaye umwamikazi w’Ubuperesi. Yashoboye kurengera ubwoko bwe mu gihe cy’ibibazo bikomeye. Amasomo: Twemere Imana ituyobore kugira ngo tugire impinduka nziza.
Soma: Igitabo cya Esiteri

Umugore warwaye Fisitire(kuva) imyaka 12

Uyu mugore yahabwaga akato kubera indwara yamubujije amahoro igihe cy’imyaka 12. Amaze gucika intege ku bantu, yiringiye gusa gukora ku myambaro ya Yesu, ahita akira. Amasomo: Ukwizera gufite imbaraga zo gukiza aho ubushobozi bw’abantu burangirira.
Soma: Matayo 9:20

Amasomo y’ingenzi tugomba kubigiraho

Abagore bavugwa muri Bibiliya baduha amasomo yo kwihangana, ukwizera, no kurushaho kugendera mu nzira z’Imana. Ushobora gukuramo byinshi mu mateka ya Mariya wabyaye Yesu, Tabita (Doruka), Rebeka, Rasheli, Mariya na Marita. Bose batwigisha ko igihe twiringiye Imana, ibyo dutekereza ko bidashoboka bihinduka impano.

Ese umugore w’ingenzi muri aba kuri wowe ni nde?
Reka duhurire muri comment dusangire ijambo

Umwanditsi BONHEUR Yves

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Muri Mozambique Venancio Mondlane yatangaje ko azirahiza nka perezia nyuma yo gutsindwa amatora

Latest from Iyobokamana

Go toTop