Umukinnyi wa Real Madrid Fede Valverde yavuze ko gutsindwa na FC Barcelona byamubabaje kuko yiyumvisemo gutenguha abafana ariko na none avuga ko ibyabaye bizakomeza kuba mpaka kuko bigize ubuzima bwi kwiyubaka.
Mu magambo ye yiganjemo agahinda no kwicuza Fede Valverde yagize ati:”Byongeye biraba na none kandi bizongera bibe inshuro nyinshi , kubera ko ni umuhanda turimo kubaka kandi ni ibisanzwe ko umuntu agwa nyuma yo kugenda ibirometero byinshi”.
Yakomeje agira ati:”Birambabaza , birandakaza nkabyicuza. Niyumvamo kubatenguha”.
Yerekanye ko uyu mwaka wabagoye cyane mu buryo bwose icyakora agaragaza ko hari ubwo yigeze kubisobanukirwa.
Ati:”Wari umwaka ukomeye haba inyuma no mu mu ntekerezo gusa umunsi umwe narabivuze ko nzahatana kugeza akaguru kanjye kananiwe burundu. Iyi kipe ikwiriye ikwiriye ibirenze ho”.
Ati:”Tuzagaruka , tuzakomeza kandi nzatanga ibyo mfite byose mu kubahisha Real Madrid, abantu bayo ndetse n’ikindi cyose gisabwa nk’umuntu ukina mu ikipe itsinda. Murakoze”.

Fede Valverde yatangaje ibi nyuma y’aho Real Madrid itakarije igikombe cya Copa del Rey itsinzwe na mukeba wayo w’ibihe byose FC Barcelona 3:2, akaba ari umukino bakinnye iminota 120 kuko iminota isanzwe yari yarangiye ari 2:2.