Benshi mubakoresha Internet ntabwo bita ku ngaruka zayo by’umwihariko ku bwonko. Niba nawe uri gusoma iyi nkuru bisobanuye ko ukoresha Internet ari nayo mpamvu twaguhitiyemo iyi nkuru.
Ntabwo bisobanuye ko urahagarika gukoresha Internet oya ! Ahubwo iyi nkuru iragufasha kumenya uburyo yangiza n’uburyo wabyirinda.
Murandasi cyangwa internet yangiza imikorere y’ubwonko butekereza kuko uko muntu ayikoresha cyane asoma amakuru ageraho akaba menshi ubwonko bukananirwa.
Abahanga bavuga ko iyo ubwonko busomye amakuru menshi mu gihe gito , bituma nyirabwo ageraho akanirwa akaba yagwa agacuho.
Uku gusoma amakuru menshi kuri Murandasi, ukayasoma mu gihe gito , bituma ubwonko butakaza ubushobozi bwo kwibuka no gukarabuka.
Ubushakashatsi bwerekana ko gukoresha imbuga Nkoranyambaga zitandukanye icyarimwe bituma ubwonko bwa muntu butakaza ubushobozi bwo kwita ku kintu kimwe mu gihe Kirere.
Urugero niba uri gusenga wicaye imbere ya Pasiteri, ukabona amasaha 10 urahamara udakoze kuri Telefone ari menshi ugahitamo gusiba kugira ngo wirirwe usoma amakuru cyangwa uvugana n’abandi.
Ku rundi ruhande, internet ni nziza kuko ituma uyikoresha arushaho kwiga ndetse akamenya ibintu byinshi mu gihe gito kandi bitamusabye kuva aho ari.
Bifasha ubwonko kugura ubushobozi bwo gukemura ibibazo byinshi mu gihe gito.