Ubushakashatsi bugaragaza ko umubyeyi w’umugabo ariwe ugira uruhare runini kandi rwihariye mu gutsinda neza k’umwana mw’ishuri

26/09/2023 22:00

Ubushakashatsi bugaragaza ko ababyeyi babagabo bafata umwanya bagasoma, bagakina, bagashushanya ndetse bakaririmbira abana babo bituma batsinda neza amasomo yabo mumashuri abanza.

 

Birazwi cyane ko uruhare rw’ababyeyi rutuma umwana abasha gutsinda neza mw’ishuri igihe ababyeyi be bamukurikiranira hafi ndetse bakamufasha, ubushakashatsi bwakoze na kaminuza ya Leeds bugaragazako umubyeyi w’umugabo afite ubushobozi bwihariye bwo gutuma umwana abasha Kuba umuhanga cyane mw’ishuri.

 

 

 

Mubushakashatsi bwakoze n’ikigo cyitwa ‘Economic and social research council’ bwatangajeko hari itandukaniro hagati y’uruhare rw’umubyeyi w’umugire nuw’umugabo  mumitsindire y’Umwana mw’ishuri, Umubyeyi w’umugabo agira uruhare runini mugutsinda neza k’umwana mugihe umubyeyi w’umugore agira uruhare mugutuma umwana amenya ibijyanye n’amaragamutima ndetse n’imibanire ye n’abandi.

 

 

 

Icyo umubyeyi w’umugabo asabwa muri ubu bushakashatsi bwakoze ni ugukora iyo bwabaga akabonera umwana umwanya byibura iminita 10 k’umunsi maze agakina imikino ifite ibyo irigisha umwana ikamukangurira ubwonko, ikindi n’uko abayibora ibigo by’amashuri cyane cyane ay’inshuke n’abanza bagomba kugira nimero z’ababyeyi babana bityo aho biri ngombwa bagahamagara ababyeyi bakaza gukurikirana abana babo kw’ishuri ariko cyane cyane bakibanda kubabyeyi babagabo.

 

 

Dr Helen Norman umwe mubari bakuriye ubu bushakashatsi muri iyi kamunuza ya Leeds yagize Ati: ” ababyeyi benshi babagore bumvako aribo inshingano zabo zokwita kubana zireba bigatuma ibintu byose bikorerwa abana aribo babigiramo uruhare bonyine, ariko yabaye ababyeyi b’abagabo nabo bafataga inshingano mukurera abana babo byatuma abana bagira ubuhanga bwo gutsinda neza amasomo yabo yo mumashuri abanza”.

 

Akomez agira Ati:” niyo mpamvu gushishikariza ababyeyi babagabo kugira uruhare nunini mukurera abana babo bafatanije naba mama babo ari ingenzi cyane”.

 

Kuva na kera ababyeyi babagabo nibo bashyiraga igitsure kubana cyane cyane igihe bitwaye nabi kw’ishuri bityo ugasanga umwana ahora yitwararitse kuko aziko papa we atazishimira kumvako yananiranye, ababyeyi babagore ni abanyampuhwe cyane niyompamvu uruhare rwabo akesnhi ari ukwigisha umwana ibijyanye n’amaragamutima ndetse n’imibanire myiza n’abagenzi be.

Src: theguardian.com

Advertising

Previous Story

Menya imitoma y’agatangaza usabwa gutera uwo wihebeye mu masaha y’umugoroba

Next Story

Dore ibintu udakwiriye kubabarira umugore wawe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop