Uburyo wahagarika kujya wikora mu maso byahato na hato

31/05/2023 23:44

Gukora mu maso hawe bya hato na hato bishobora kugutera ubusembwa burimo no kuba warwara ibiheri cyangwa ubundi burwayi burimo umwera.Mu rwego rwo kubyirinda rero ushobora guhagarika  umuco wo kwikora mu maso buri mwanya.

 

 

Ese ni iki wakora ukabasha guca ukubiri n’umuco wo kwikora mu maso?

 

1.Ibiganza byawe bishakire indi mirimo.

 

Aho gukora mu maso yawe buri mwanya , shaka ukuntu amaboko yawe uyahuza cyane ndetse uyahunze mu maso hawe.Ahari uricaye utegereje imodoka , shaka akantu uba ukinisha kugira ngo ibiganza byawe bitabura icyo bikora bigakora mu maso.

 

2.Icara neza wemye.

 

Niba wicaye ahantu shaka uburyo amaboko yawe uyashyira aho wicariye kugira ngo atagira aho ahurira n’isura yawe kandi wicare wemye.Ibi bizagufasha gucika kumuco wo kwikora kumaso.

 

3.Jya uhora ubyiyibutsa.

 

Niba ushaka gucika kuri uyu muco ni ngombwa ko wowe ubwawe uba uwambere wo kwiyibutsa ko atari byiza gukora ku isura yawe kandi ugashaka uko ugera kuntego zawe.Niba wicaye murugo byiceho ubundi ukoresheje ibyo twagarutseho kare, amaboko yawe uyashakira ibyo aguhiramo.

 

4.Amabara uturindantoki

 

Burya nibyiza ko wambara uturindantoki kugira ngo tugufashe gucika kuri uwo muco wo gukora mu maso byahato na hato.Utu turindantoki watwambara nijoro  kumanywa ndetse n’andi masaha yose ushaka mu rwego rwo kwirinda.

 

5.Bwira abo mubana kujya baguhamagara mu gihe ukoze mu maso.

 

Abo mubana bakwiriye kuba ubufasha bwawe , gusa bishobora kugufasha gusa mu gihe ubabwiye kujya bakwibutsa mu gihe wibagiwe ugasubira kuri uwo muco wawe.

 

6.Ubwabwe iyibutse impamva ukwiriye kubivaho.

 

Ubundi iyi niyo mpamvu yambere.Ese wowe wibuka impamvu ukwiriye guhagarara ukarekera aho kwikora mu maso byahato na hato ? Niba ubyumva biroroshye.

Isoko: Realsimple

Advertising

Previous Story

Dore impamvu kumira amacandwe menshi atari byiza

Next Story

Abana bagize itsinda Ghetto Kids bageze kuri Final muri British Got Talent nyuma yo gukundwa n’abatari bake

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop