Advertising

Uburyo bwiza bwo kuryama bwakurinda kugona

20/10/2024 18:58

Iyo umuntu aryamira uruhande rw’ibumoso bigira ingaruka nyinshi kandi nziza mu mikorere y’umubiri. Ni mu gihe abantu benshi bibaza uburyo bwiza umuntu akwiye kuryamamo bikamufasha gusinzira neza, kandi akagira ubuzima butarimo ibizazane.

Ubushakashatsi bwerekanye ko hari ingaruka nziza bigira ku mikorere y’igifu iyo umuntu aryamiye uruhande rw’ibumoso, nubwo bimeze gutya ariko ku muntu ufite ibibazo by’umutima agirwa inama yo kuryamira uruhande rw’iburyo nk’uko tubikesha inyandiko ya dovepress.com.

Ikinyamakuru cya HealthLine cyandika inkuru zicukumbuye ku buzima, cyatangaje ko kuryama ureba ibumoso bifasha umubiri mu buryo butandukanye, nko kuba birinda ko ibinyabutabire byo mu gifu bizamuka, ahanini birinda kuribwa mu gifu ndetse no kugira ikirungurira.

Ndetse ubushakashatsi buvuga ko abagore batwite bakwiye kuryama bareba ibumoso kuko bigabanya ibyago byinshi byo kubabara umugongo, ikindi kandi bituma amaraso atembera neza, ava ku mubyeyi agera ku mwana uri munda.

Kuryamira ibumoso bifatwa nk’umuti ku bantu bakunda kugona cyane iyo baryamye! Bifasha mu gutuma inzira z’ubuhumekero zifunguka, ndetse umuntu akabasha kwinjiza umwuka akanawusohora bitamugoye mu gihe asinziriye.

Nubwo bitangazwa ko hari ibyiza byinshi byo kuryamira ibumoso, ariko ntibikuraho ko hari n’ibyiza byo kuba umuntu yaryamira iburyo, umugongo cyangwa se akubika inda iyo bitamubangamiye. Byemezwa ko 16% by’abantu bose baryama bubitse inda bikabakururira kurwara umugongo udakira.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uko wakivura indwara y’umujagararo

Next Story

Menya inyamaswa zijya mumihango nk’umugore

Latest from Ubuzima

Ibyiza byo koga amazi akonje

Hari abantu bamwe bakunda koga amazi akonje, abandi bakabitinya, bagahitamo kaga ashyushye. Nyamara burya buri kintu cyose kigira ibyiza byacyo niyo mpamvu muri iyi

Uko wakivura indwara y’umujagararo

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza abantu benshi bahanganye n’amaganya,30% by’abantu bakuru bose bo muri Amerika, bazakubwira ko gushaka inzira nziza zo kurangaza ibitekerezo byawe bitoroshye. Ibimenyetso

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop