Advertising

U Rwanda rurarinzwe ! Uko abaturage b’i Rubavu babona intambara yo muri Congo

20/02/2024 11:46

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu , bavuga ko badakangwa n’urusaku rw’amasasu bumva umusubirizo ruturuka ku ntambara iri guhuza Leta ya Congo n’umutwe wa M23.Aba baturage bavuga ko uyu Mujyi urinzwe cyane kurenza ahandi mu gihugu.Kuva mu mpera n’umwaka wa 2021 hakwaduka amakimbirane hagati ya M23 na Guverinoma ya Republika Iharanira Demokarasi ya Congo urusaku rw’amasasu ntiruracogora.

Uyu mutwe wa M23 wegeye imbere uvuye munsi y’Ikirunga cya Sabyinyo ugera i Ikibumba muri Km25 mu Majyaruguru ya Goma aho umaze igihe kirenga umwaka wose.Abarwanyi ba M23 aho kumanuka ngo bafate Goma , bahise berekeza mu Burengeraziba i Masisi none kugeza ubu bari mumbago za Sake mu Birometero bike mu mu Burengerazuba bwa Goma.

Abatagira ingano bahunze iyo mirwano bose bari mu Mujyi wa Goma nk’uko umuseke babyanditse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri 20 Gashyantare 2024.Umujyi wa Goma ngo niwo sangano ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro nka Zahabu , Coltan n’ayandi acukurwa mu birombe by’i Masisi, Walikare n’ahandi muri Kivu ya Ruguru.

Umujyi wa Goma uri mu Mujyi yinjiriragamo ibicuruzwa byinshi bivuye mu Rwanda – Gisenyi binyuze kumupaka muto uhuza u Rwanda na DRC gusa kuva hagati y’ibihugu byombi havuka umwuka mubi , urujya n’uruza rwagiye biguru ntege dore ko u Rwanda rudahwema kwereka Amahanga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi akorana na FDLR yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu by’umwihariko mu Mirenge ihana imbibi n’umupaka wa Congo bavuga ko ubuzima bukomeje nk’ibisanzwe.Babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko nk’abatuye ku Mupaka urusaku rw’amasasu y’intambara ibera muri DRC bayumva avugira hakurya mu Baturanyi.Mu Mujyi wa Rubavu , ubucuruzi n’indi mirimo yinjiriza amafaranga abaturage irakorwa nta nkomyi , nta n’abana basiba ishuri ku mvo z’ibiturika muri Congo.

Previous Story

Umuhanzi Hormonize yasubije abakomeje kuvuga ko ikimero cya Poshy Queen kizamukora muri Isilamu

Next Story

Gentil Gideon yasabye imbabazi Green P

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop