U Rwanda rugiye kwakira inama iziga ku miyoborere y’imishinga muri Afrika.

1 day ago
2 mins read

U Rwanda rugiye kwakira inama yiga ku miyoborere myiza y’imishinga (Project management) izahuriza hamwe abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo hakongerwa ubumenyi muri icyo gisata binyuze mu bufantanye, ndetse no guhanga udushya harimo n’ikoreshwa ry’Ubwenge buhangano( Artificial intelligence).

Iyi nama itegurwa n’Ikigo ,“Project Management Institute (PMI)”, kimaze kubaka  izina ku isi mu kwigisha ibiyanye n’imiyoborere y’imishinga izabera i Kigali, kuva taliki 19 kugeza 21 Kanama, muri Kigali Convention Center.

Iyi nama kandi ikaba ari urukurikirane rw’inama nzengurukamigabane zitegurwa n’iki kigo zizwi nka, “PMI Global Summit Series”, aho muri Africa hahiswemo ko U Rwanda ari rwo rwakwakira iyi nama yiswe, “PMI Global Summit Series/Africa’,  ngo ‘bitewe nuko iki gihugu kimaze kwerekana ubudasa mu kugira ibikorwaremezo byiza bituma abategura inama bakibenguka, bakanahitamo ko  cyakwakira inama mpuzamahanga’.

Nk’uko insanganyamatsiko y’iyi nama iri mu rurimi rw’Amahanga ibivuga: “Africa on purpose: Gather.Grow.Guide”, iyi nama izaberamo ibiganiro bizahuza ingeri zitandukanye zirimo; abahanga, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abahagarariye leta mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo umugabane w’Africa watera imbere binyuze mu kumenya neza kuyobora imishinga itandukanye ibarizwa kuri iyu mugabane.

                                               George Asamani, Umuyobozi wa PMI muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara

Umuyobozi wa PMI muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, George Asamani avuga ko impamvu bahisemo u Rwanda idashidikanywaho ngo kubera ko rwamaze kuba  bandebereho mu kuyobora neza imishinga, kandi ko ruteza imbere guhanga udushya, rukanerekana ubudaheranwa n’ishyaka ryo kugera kure.

“ Dufite ishyaka ryo gukorana n’abayobora imishinga mu Rwanda, kandi tuziko imbaraga twashyize mu gutegura iyi nama zitazapfa  ubusa. Mu byukuri, twiteze ko iyi nama izaba ingirakamaro kurusha mu bihe byashize”.

Byitezwe ko abazitabira iyi nama bazagira amahirwe yo guhabwa amahugurwa ndetse bakibikaho ubumenyingiro buzatuma bahangana n’ibibazo biri mu rwego rw’imiyoborere y’imishinga. Hazatangwa kandi amasomo y’ikoreshwa ry’Ubumenyi buhangano( AI-focused educational sessions), hakazabaho n’ibindi bikorwa bishamikiye kuri iyi nama. Si ibyo gusa kuko  abazayitabira bazabona umwanya wo kuganira hagati yabo no kumenyana (Networking).

Ikindi kandi, hazabaho umwanya wo kwereka abitabiriye inama ibijyanye no kubona impamyabushobozi zijyanye n’igihe, ndetse n’andi mahirwe atangwa na PMI agamije kubaremamo ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’akazi.

                                                  Kayigamba Innocent Umuyobozi wa PMI ishami ryo mu Rwanda

Kayigamba Innocent uyobora ishami rya PMI mu Rwanda (PMI Chapter Rwanda President) agira ati, “ Twishimiye ko aya mahirwe aje mu Rwanda ndetse no mu karere kugira ngo afashe abanyamwuga. Hazasangizwa ubumenyi , ubunararibonye n’amahirwe yo guhura n’abandi, ibi bikazatuma abitabiriye bazakora impinduka nziza mu nzego n’imiryango bitandukanye babarizwamo”.

Ku rundi ruhande kandi, urubyiruko rwahawe umwanya muri iyi nama mukiswe “Youth Edition”, aho bazabwa ubumenyi mu kuyonora abandi neza hamwe n’imyumvire iboneye mu rwego rwo kurema ikiragano cyiza kizakora umwuga neza. Abanyeshuri na bo bazahabwa ubumenyi butandukanye mu rwego rwo kuzayobora imishinga neza, bahanga udushya, bakanaba ba rwiyemezamirimo beza.

Mu gihe ikoresha ry’ Ubumenyi buhangano (AI) riri guhindura ibintu mu nzego zitandukanye ku isi, abakiri bato bazategurwa mu buryo bashobora gukoresha iryo koranabuhanga neza kandi bakaribyaza ibisubizo.

Umuyobozi wa PMI ahamya ko abakiri bato  bakwiye kwitabwaho, hagatezwa imbere impano zabo kuko aribo bafite iterambere ry’ejo ry’Africa mu biganza.

PMI Global Summit Summit Series/Africa igarutse mu Rwanda mu gihe yagombaga kuba mu Ugushyingo 2024 ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Muburg cyari mu gihugu.

Yanditswe na Elie Mutangana

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop