U Burundi bwanyuranyije n’ibyatangajwe na Perezida wabwo buvuga ko byumviswe uko bitari

24/01/2024 08:02

Ubunyamabanga Bukuru bwa Leta muri Perezidansi y’u Burundi bwabaye nk’ubunyuranya n’ibyatangajwe na Perezida wabwo Evariste Ndayishimiye ko yifuza gufasha urubyiruko rw’u Rwanda rugakuraho ubutegetsi buvuga ko uko byakiriwe atariko yashatse kuvuga.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024 rishyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa Leta mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Jerome Niyonzima.

Iri tangazo ritangira risa n’irivuga ko ijambo rya Perezida Evariste Ndayishimiye ryasobanuwe nabi hagendewe ku Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ku wa 22 Mutarama 2024.Guverinoma y’u Rwanda igendeye kubyatangajwe na Evariste Ndayishimiye ku cyumweru tariki 21 Mutarama yamaganye imvugo ye aho yavugiye i Kinshasa ko yifuza gufasha urubyiruko rw’u gukuraho ubutegetsi ngo kuko bwarugize nk’imfungwa.

 

Mu itangazo ry’u Burundi bwo bwavuze ko atari byo yashatse kuvuga ahubwo ko ngo habayeho gukabiriza no kuyobya abantu kubyatangajwe na Ndayishimiye Evariste.Umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi y’u Burundi Jerome Niyonzima akomeza avuga ko nka Perezida Ndayishimiye Ushinzwe Urubyiruko mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe yavuze biriya ubwo yasubizaga:” Urubyiruko rw’u Rwanda rutitabira inama zo mu Karere , ziba zateguwe mu gusangizanya ibitekerezo, akavuga ko yiyemeje kuzatuma rwitabira kandi ninayo nshingano yo guteza imbere urubyiruko rwa Afurika”.

U Burundi bukomeza buvuga ko ibyo Leta y’u Rwanda yashinze Perezida wabwo atari ukuri ahubwo ko ngo bigamije guhisha ikibazo nyakuri kiri hagati y’ibihugu byombi.

Advertising

Previous Story

Abagabo bapfubiriza abagore mu gitanda Bagarutsweho muri filime” BAD FAME SERIES”

Next Story

Umuturage yasekeje H.E Paul Kagame n’umufasha we

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop