Monday, May 13
Shadow

Sobanukirwa: Amafunguro yica intanga ngabo ku buryo abagabo basabwa kutayarya buri munsi

Burya hari amafunguro amwe namwe agira ingaruka nyinshi ku ntanga ngabo ku buryo atabaye maso, ashobora gushiduka zarangiritse atabizi.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Healthline, bavuga ko intanga ngabo zicwa cyane n’ibyo barya ku buryo , ibyo umugabo yariye ibyo biba ibyambere mu kwangiza intanga ze.

Uretse ibyo yariye kandi , umugabo hari byinshi aba asabwa kwigengesera gukora , yanabikora , akabikora mu buryo runaka butarangiza umubiri we bikaba byagera no kuntanga ze nk’uko tugiye kubireber hamwe.

ESE NI AYAHE MAFUNGURO ABAGABO BABA BASABWA KWITONDERA KUBW’INTANGA ZABO?

Buri mugabo agirwa inama yo kugendera kure amafunguro yose arimo inyama nyinshi zabanje kunyuzwa mu byumva cyangwa gutegurwa mu buryo budasanzwe.Muri izi nyama bavugamo ; bacon, sausages, and hot dogs n’ubundi bwoko bw’inyama.

Ikindi kandi abagabo bari bakwiriye kugabanya amafunguro arimo ‘ibikomoka kuri soya cyane’(Soy Products).Ikinyamakuru Fleekloaded, dukesha iyi nkuru kigaragaza ko ibi iyo ubiriye umunsi k’umunsi, bigira ingaruka ku ngano y’intanga zawe, ndetse n’ubudahangarwa bwazo.

Buri mugabo abuzwa kurya amafunguro yose aho ava akagera yanyujijwe mu byuma bitegura ibiryo, banabikoresha bakirinda kubihorera  mu rwego rwo kurinda intanga zabo.

Ubuzima bw’umugabo iyo bugeze ku ntanga, asabwa kugira amaknga cyane , na cyane ko ariwe ugira uruhare mu kororoka k’umuryango we afatanyije n’umugore we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *