Umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime Snoop Dogg, yatangaje ko amagambo yavuzwe yo kuba yavuye ku itabi yumviswe nabi, agaragaza ko we atigeze ava ku itabi ahubwo ko yimukiye kuri ‘Solo Stove’ mu kunywa itabi.
Kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, amakuru yakwirakwiye kumbuga nkoranyambaga avuga ko ibyo kuba yaravuye ku itabi ari ibinyoma ahubwo ko uyu muraperi yahinduye igikoresho akoresha ari kunywa itabi.Snoop Dogg yavuze ko uburyo yakoreshaga ari kunywa Marijuana bwazanaga umwotsi mwinshi bityo akaba yahisemo guhindura ubwo buryo.
Snoop Doog yagize ati:”Natangaje ko nahagaritse itabi, ubwo rero nzi ibyo murimo gutekereza, uti umwotsi nibyo bintu byawe.Ariko ndabirambiwe,ndambiwe guhora nkorora bya hato na hato n’imyenda yanjye ikuzura umwuka mubi”.
Yakomeje agira ati:”Ubu ngiye gukoresha n’ibitazana umwotsi mwinshi pe. Solo Stove yo izana umuriro, umwutso bawukuramo ni abahanga”.
Nyuma y’ubutumwa yashyize hanze avuga ko yavuye ku itabi, benshi bibajije niba ibyo avuga ari ukuri , abandi bagaragaza ko ari ibinyoma kuko Snoop Dogg ari umwe mu bahanzi babaswe n’itabi ryo mu buryo bwose.