Umuhanzi uri mubagezweho cyane muri Kenya Victoria Kimani avuga ko amaze imyaka itatu atubatse kubera ko atinya gusangira gusangira umugabo we n’abandi bagore, cyane ko abonauwo muco usigaye weze.
Ati: “Ntekereza ko ari abagabo b’iki gihe bari gutuma kwizerana bigenda bikendera, Muri iki gihe, abasore benshi (abagabo) bifuza kuryamana n’abagore benshi kandi bafite abagore benshi n’inshuti zabo zihora zirekereje. Mu bihe byashize, nubwo ababyeyi bacu babaga bafite abagore benshi, nta muntu wamenya ikibitera ahri wasanga izi mbuga nkoranyambaga nka Instagram arizo zizadusenyera ”.
Uyu mugore w’imyaka 39 akomeza avuga ko adashaka kwirirwa yiziritse kumugabo we ngo aramucunga. Ati “Sinshaka kurwana n’umuntu, niyo mpamvu ndi umuseribateri.” Mu kiganiro cyabanjirije iki, Victoria yatangaje ko agikomeje gushaka uwo abona bazashobokana. Yiyemereye ko adakunze guhirwa n’urukundo kuburyo abo bakundana bose abona badahuje byinshi agahitamo kubivamo.
Ati: “Urukundo rwanjye nubu sindarubona. Ntekereza ko njya mu basore batari bo, cyangwa nkaba nzakenera umuranga wabimfashamo ”.
Nubwo afite iki kibazo ndetse agahozwa kunkeke zo gushaka , Victoria akomeza kwigirira icyizere ko azabona uwo bazabana. Yagaragaje ko yifuza gushaka no kubyara ariko ashaka kuzubaka urugo ruhamye ari ibintu byateguwe neza ndetse bigahabwa umugisha.
Ati’ Ndashaka gutuza no kubyara, ariko nkeneye kubana n’umuntu ukwiye. Ubwoba bwanjye bukabije ni ukuba umubyeyi umwe nkirerana umwana. Ndashaka ko umwana wanjye yakura hamwe nababyeyi bombi murugo. Niteguye rero gufata igihe cyanjye aho kwihutira mubintu byose.’