Umugore witwa Elizabeth Adut yerekeje ku mbuga nkoranyambaga ashimira umugabo we kuba aherutse gushyingiranwa n’umugore wa kabiri.
Ku rubuga rwa Facebook, ubwo Adut yashimye umugabo we, yongeraho ko yizeye ko afite ubushobozi bwo kubitaho neza ndetse bombi. Mu gihe yishimiraga intambwe umugabo we ateye yongeyeho ko mu umuco wabo utuma abantu basangira abagabo ku mugaragaro.
Mu nyandiko ye Adut yanditse ati: “Ndishimye cyane, sweetie. Urakaza neza mu muryango, mwana w’umukobwa. wumve ko ufite umudendezo.”
Iyi nyandiko, iherekejwe nifoto yumugabo we, yahise iba ingingo ishyushye, nuko bituma itangwaho ibitekerezo ibihumbi.
Mu gihe bamwe bashimye Adut kubera gutuza no kubaha imigenzo gakondo, abandi bagaragaza ko batizera neza umugabo ashobora kuzamuhinduka ndetse agahindura imyitwarire ye burundu.
Abamushyigikiye bamushimye nk’ikimenyetso cyo gukura, no kwemera impinduka ndetse no kurwanya ubwikunde mu gihe abamutuka bibandaga ku ngaruka z’amarangamutima n’imibereho yo kugira abagore benshi ku bagore no ku bana.
Bibazaga ku ingaruka z’ubuharike mu mibanire y’ikigihe , bakomeza bavuga ko bishobora kuba umuco ariko ntibyoroshye kubantu bose kubyakira bitewe nuko umugore asanzwe ateye muri kamere ye.