Umufana wari usanzwe ari uwa Rayon Sports nyuma yo kwerekeza muri APR FC amakuru avuga ko yamaze kwirukanwa munzu yakodeshaga.Uyu mufana amaze iminsi atangaje ko yagiye gushakira ibyishimo muri mukeba nyuma y’aho Rayon Sports ngo yabimwimye nayo itiretse.
Ibi byose byatangiye tariki 23 Mata 2024 ubwo Rayon Sports yari imaze gutsindwa na Bugesera FC igitego 1:0.Uyu mufana Ntakirutimana Eric yahise akuramo umwambaro wa Rayon Sports, yambara uwa APR FC ndetse anakirwa n’Ubuyobozi bw’iyi kipe tariki 26 Mata 2024.
Ubwo yasezeraga kuri Rayon Sports yagize ati:”Narindi umufana wa Rayon Sports ariko ubu ndi umukunzi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APRFC”. Yakomeje agira ati:”Ngiye muri APR FC nshaka ibyishimo kuko kuva muri 2013 nisiga irangi rya Rayon Sports. Nari umukunzi nkaba n’umufana wayo , rwose abafana dukoresha imbaraga nyinshi , tuba twataye akazi kacu baba bataye ibindi bakabaye barimo. Aho umufana ava akagera icyo abashaka ni ibyishimo , nta zindi nyungu z’umufana , nta kipe ihemba igura umufana , na za Real Madrid ntizibikora”.
Yakomeje agira ati:” Niba rero nshobora kumara imyaka 5 mbona nta gikombe kandi nkabona ikipe igenda isubira inyuma kurushaho ngataha mbabaye no kurya bikanga , nageze aho nsanga umutima wanjye utagishoboye kwihanganira ibyo bintu niyo mpamvu ikinzanye muri APR FC ari ibyishimo nta kindi”.
Mu kiganiro yahaye Isibo , Sarpongo yavuze ko yasabwe gusohoka munzu yakodeshaga nyuma y’aho nyirayo amenyeye ko yavuye muri Rayon Sports.Yagize ati:” Mu gitondo nkimara kugera ku biro bya APR FC , ndimo kuganira na Songambere nibwo nabonye message ya Landlord ambwira ati warakoze twabanye neza , ariko ibintu ndimo kumva kuri Radiyo niba aribyo , byaba byiza uraye umpaye inzu yanjye”.
Ati:” Ntabwo namurenganya, ni inzu nini nabagamo, ikwiye gukodeshwa ibihumbi 200 RWF ariko we yarambwiye ati:”Ujye unyihera 80 RWF, rero ntabwo namurenganya kuko ni umufana wa Rayon Sports.Kuba yabimbwiye njye namubwiye nti, reka dukurikize amategeko y’abapangayi , ni iminsi 15 y’Integuza nkashaka inzu.Ndi umuntu w’umugabo ukora , ntabwo nsabiriza , nashyizeho abanshakira inzu kugira ngo mbe nakwimuka”.
Ibyo kwirukanwa mu nzu , si Sarpongo gusa bibayeho kuko byabaye no kuri Manishimwe Djabel nyuma yo kuva muri Rayon Sports ajya muri APR FC.Uyu mukinnyi nawe yatangaje ko ubwo yari mu myitozo na bagenzi be aribwo yabonye ubutumwa bwa nyirizu bumusaba gusohoka munzu akajya kugura iye. Nkuko Manishimwe Djabel yabitangaje ubwo butumwa bwagiraga buti:”Wabonye amafaranga menshi nsohokera munzu ugure iyawe”.
Isoko: Kigali Today