Advertising

Sankara yahamije ko Yanga ari we watumye areka inzoga

20/06/2024 10:20

Umwuga wo gusobanura Filime umaze guteza imbere abawukora mu Rwanda.Umwe mu bamaze kumenyekana Sankara The Premier, mu kiganiro yakoreye kuri MIE yagaragaje agahinda ubwo yari abajijwe kuri Mukuru we Yanga maze araturika ararira.Sankara yagarutse ku ko yagiye aroya Yanga cyane.

Muri iki kiganiro Sankara yagaragaje ko hari ubwo umwana wa Yanga yakundaga kumubaza igihe se azagarukira ,nawe bigatuma yibaza byinshi ndetse akamugaruka mu ntekerezo biza no gutuma amara igihe atanywa inzoga.Sankara yagize ati:”Umwana wa Yanga twakubitaniye mu rugo, umwana we mukuru.Arangije arambaza ngo Uncle, papa azagaruka ryari. Narifashe ariko nanone nkumva sindi aho hafi”.

Yakomeje agira ati:”Ubwo nari muri Uganda rero, nasubiye aho nari naruhukiye kuri Apartment, amagambo umwana yambwiye akaguma angaruka mu mutwe cyane.Nkavuga nti ese, uyu mwanda ndimo ndanywa , Tom aragiye, umwana nawe ajye ajya kureba Ise wabo , asange ni imbwa y’umusinzi iraho ?.

Rero nakomeje kugira inzozi mbi, kuko ndibuka ko namaze ukwezi nta nywa inzoga, ariko buri munsi nkajya ndota Yanga, uko ndyamye , nyine nkabona twicaye nk’ahantu  njyewe na Yanga na Junior kuko nitwe batatu twakundaga guhorana.

“Turimo gupanga kugura nk’ahantu amazu, ariko nkabona Yanga arimo kumbwira ngo Sankara genda wowe uri umusinzi. Nakanguka , nkumva nyine ndi mu nzozi, bikandushya cyane bikarushaho kumbabaza cyane, ko yahoraga ansaba kuva ku nzoga , ndarushywa n’iki ?”.

Sankara umwe mubasobanuzi bagezweho, yigeze gufata igihe aragenda ndetse benshi bibaza aho yagiye.Uyu musobanuzi, yagaragaje ko akunda gusobanura kandi ko atigeze abigarukamo ashaka kwamamara ngo na cyane ko yari asanzwe afite izina.Ati:”Ntabwo nabigarutsemo nshaka kwamamara kuko na mbere nari nsanzwe mfite izina”.

Sankara asobanura ko bwo yanga yarwaga , akajya no muri Koma yagize ihungabana bigatuma ava muri Cinema akajya muri Uganda , akuraho Telefone kugira ngo atabasha kwakira amakuru kubera agahinda.Nyuma y’aho, Sankara yaje kujya muri Uganda mu masengesho abigiriyemo inama na Yanga ndetse aza no kubatizwa atanga icyifuzo cy’uko Imana yamukiriza mu kuruwe.

Ati:”Nagiye mu byo gusenga ndabatsizwa ndetse nsenga cyane ku rwego rw’aho ugera, ukumva ko ibijyanye n’amategeko 10 nta na rimwe ukwiriye kwica.Mbijyamo cyane ndamamaramaza inzoga nzishyira ku ruhande”.

Sankara yavuze ko byose byapfuye ubwo yari amaze kwakia amakuru y’uko mukuru we Yanga yapfuye.Ati:”Numvise ntazi ukuntu mbaye , ntangira kubura amagambo, ibyuya biza mu ntoki.Nagiye kuri Watsapp mbona abantu bose bavuga ko yapfuye.Nahise mvuga se ubwo ndarushywa ni iki ko mukuru wanjye apfuye, nkaba nariyirije ubusa m’ibindi”.

Sankara , yavuze ko Se yamuhaye amafaranga agera kuri Miliyoni 5 agaruka mu Rwanda.Kuri ubu Sankara , yatangaje ko yamaze kwinjira muri Cinema, aho agiye kujya akorana na Killer Man , Nyambo , Nsabii n’abandi batandukanye.Kuri we ngo ntabwo yacika intege kuko ibyo akora bimuha amafaranga.

Previous Story

Nyabihu: Ubuzima bwa Bikorimana Innocent wahoze mu mashyamba ya Congo

Next Story

Diana Nabatanzi yahaye inama abagore n’abakobwa bikinisha bakoresheje ibiti n’ibisa nabyo

Latest from Cinema

Go toTop