Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Werurwe, 2025 Polisi y’u Rwanda iri mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu yafatiye mu Karere ka Rulindo , umugabo w’imyaka 40 wari utwaye inzoga zo mu bwoko bwa Likeri butandukanye yacuruzaga zari zizifite agaciro k’amafaranga aari hagati ya 4.000.000 na 5.000.000 RWF.
Uyu mugabo yafatanywe amacupa 100 ya likeri zitandukanye zirimo ; Jameson, Amarula, Jack Daniel , Jagermeister , Gold Label (Jonson walker), zifite agaciro kari hagati ya 4.000.000 na 5.000.000 RWF ubwo yari ageze mu Mudugudu wa Rebero , akagari ka Kirenge mu Murenge wa Rusiga yerekeza mu Mujyi wa Kigali.
(SP) Jean Bosco Mwiseneza Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize ati:”Polisi yari ifite amakuru y’uko uriya mugabo asanzwe yinjiza mu gihugu magendu y’inzoga zo mu bwoko bwa Likeri, bihura n’amakuru yatanzwe n’umuturage mu gitondo cyo ku wa 11 Werurwe , ko yinjije likeri akoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite pulake yo muri Congo. Nibwo abapolisi bi mu Ishami rishinzwe ku rwanya magendu bamufatiye mu Karere ka Rulindo nyuma yo kuyihagarika bamusaka bakazimusangana”.
Yakomeje agira ati:”Yari yarafashe iyo modoka yifashishaga mu kwinjiza iriya magendu, yongeramo ibyumba imbere n’inyuma akoresheje ibyuma yasudiriyeho ku buryo insinga zidahura n’inzoga . Ibyo byumba akaba ari byo apakiramo magendu mu rwego rwo kuzihisha kugeza ubwo azishyikirije abakiriya be”.
Amaze gufatwa yiyemereye koi zo nzoga ari ize bwite akaba yarazikuraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akazinjiza mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe hanyuma akazijyanira abakiriya be mu Mujyi wa Kigali.
SP Mwiseneza yashimiye uwatanze amakuru yatumye zifatwa akangurira abakora ubucuruzi ku bukora mu buryo bwemewe n’amategeko bakirinda magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe kandi bakazirikana ko iyo utanze umusoro aba ari umusanzu utanze mu kwiyubakira Igihugu.
Yaburiye abandi bishobora mu bindi byaha bitandukanye ko n’amayeri bakoresha bagerageza kuzihisha agenda atahurwa bityo ko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.
Itegeko rigenga imicungire ya Gasutamo z’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda ritaganya ko ubucuruzi bwa magendu buhanishwa igifungo kitarenze imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa by’injijwe mu buryo bwa magendu byari kubarirwa umusaruro.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzibwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorari ya Amerika.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No.026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha , iteganya ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi ; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’Urukiko , ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).