“Rubyiruko dutangiye icyumweru cyo kwibuka , mujye mubanzanya uko mwiriwe mujyane kwibuka” ! Ubutumwa bwa Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah

07/04/2024 11:00

Dr.Utumatwishima yahaye umukoro urubyiruko muri ibi bihe u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye urubyiruko kujya rubazanya amakuru nuko rwiriwe muri iyi minsi u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa Minisitiri yanyujije kumbuga Nkoranyambaga ze [X], aho yagaragaje ko ibihe byo kwibuka biba bikomereye cyane ababiburiyemo ababo ku buryo bishobora gutuma bigunga bakiheba.Mu magambo ye Minisitiri yagize ati:”Rubyiruko, Dutangiye icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ni icyumeru benshi basubira mu mateka bikabatera ibikomere , bakigunga, bamwe bakanarwara.Mujye mubazanya uko wiriwe, Mujyane #Kwibuka mukomezanye”.

Kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2024, mu Rwanda no hanze y’u Rwanda , hatangijwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorerewe Abatutsi mu 1994.Mu Mujyi wa Kigali, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bamaze gushyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside no gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100 yo kwibuka.

Imbere muri Bk Arena hateguwe mu buryo budasanzwe aho , ahasanzwe ikibuga cya Basket hubatswemo ikintu kimeze nk’igiti , gifite amashami atagera hejuru agaragaza ko hari igihe Igihugu cyageze amashami yacyo agacibwa ariko ko imizi yacyo irashibuka.

H.E Paul Kagame na Jeannette Kagame

Advertising

Previous Story

Doctall Kingsley yifatanyije n’Abanyarwanda

Next Story

Se yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi atapfa atamubonyeho ! Agahinda ka Jules Karangwa wabaye Umunyamakuru

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop