Advertising

Rubavu: Umwe mu bari bashaka kwinjiza magendu mu Rwanda yafashwe n’isasu arapfa

07/10/2024 16:31

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu , Umurenge wa Bugeshi bakomeje gusabwa kwirinda ibikorwa by’ubucurizi bwa Magendu by’umwihariko ubwambukiranya umupaka kuko bushobora gushyira ubuzima bwabo n’umuryango wabo mu kaga.

Ni inama bahawe n’Umunyobozi w’Akarere ka Rubavu Bwana Mulindwa Prosper, wabasabye ko bahagarika gukomeza gushishikarira ubwo bucuruzi mu rwego rwo kurinda ko ingaruka zagera ku bandi nabo ubwabo.

Yagize ati:”Hari abantu bajya mu byaha , abandi bakabagenderaho, ibyo rero bisaba ko tubegera tukabibutsa amategeko tukabibutsa ingaruka zo kwijandika mu bikorwa bya magendu”.

Yakomeje agira ati:”Tuzajya tubivuga kenshi kuko hari abaturage bamwe babona habaye ikibazo bagashaka ku kigenderaho kandi mu by’ukuri gushyigikirana mu byaha , mu makosa atari byo , biba bisaba rero ubukangurambaga ni bwo tuzakomeza gushyiramo imbaraga”.

Ubu butumwa bwatanzwe mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubau nyuma y’igikorwa cyo guhagarika abaturage bakora ubucuruzi butemewe buzwi  nka magendu bashatse ku rwanya inzego z’umutekano zarimo zibahagarika nk’uko Mulindwa Prosper yabivuze.

Ati:”Icyabaye ni uko hari abaturage bambutsa ibicuruzwa mu buryo butemewe , mu nzira zitemewe ibyo twita magendu, mu gihe bahagaritswe n’inzego z’umutekano bashaka kuzirwanya”.

Yakomeje agira ati:”Bakoresheje amabuye , hanyuma mu gukoresha ayo mabuye, habaho kurasaba kugirango abo baturage bahunge bumve bikomeye , muri uko kurasa rero hari uwo isasu ryahitanye  abaturage bahita bagira ubwoba , barahurura. Niyo mpamvu rero twari twaje kubaganiriza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yavuze ko abacitse basanzwe bakora ubwo bucuruzi barakomeza gushakwa kugira ngo bahabwe ubutumwa cyangwa bakurikiranwe bigendanye n’icyo amategeko abiteganya.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu , yanyomoje amakuru y’uko uwarashwe yari umunyeshuri, agaragaza igihe amasaha yarasiweho atari amasaha y’ishuri ndetse ko atari yambaye n’umwambaro w’ishuri.

Ati:”Ibi ni ibikorwa byabaye mu rukerera hagati ya Saa kumi na Saa Kumi n’imwe n’ubwo hari abaturage babeshye ngo uriya yari umunyeshuri ugiye ku ishuri , ntabwo ari byo , kuko ayo si amasaha y’amasomo nta n’ubwo yari yambaye Uniform (Umwambaro w’ishuri), ahubwo nawe yari afite uko ahuye n’ibyo bikorwa kuko harimo n’umubyeyi we wari uzanye ibyo bicuruzwa, ashobora kuba yari aje ku mwakira ngo amutwaze. Ibyo rero byabaye butaracya”.

CP Vincent Sano, Umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa (Operations), yageze muri ako gace kugira ngo yihanganishe abaturage no gusobanura ibyabaye. Yavuze ko Polisi yababajwe n’ibyabaye, ariko asaba abaturage gukorana neza n’inzego z’umutekano aho kubatera amabuye mu gihe baba bari mu kazi ko gucunga umutekano.

Akarere ka Rubavu ,ni kamwe mu turere, twegereye umupaka ugahuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , ari nayo impamvu ituma bamwe mu bacuruzi bayoboka inzira itari nziza kugira ngo bambutse ibicuruzwa byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Cameroun: Perezida Biya ahangayikishije Abanya-gihugu

Next Story

Amarangamutima y’umugore wa Rusine nyuma yo guhabwa imodoka

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Go toTop