Abangavu bashyiriweho baterwaga inda na benewabo cyangwa bagafatwa ku ngufu bashyiriweho uburyo bwo kubafasha binyuze muri Serivisi yo gukuramo inda. Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu babibonamo igisubizo.
Bamwe muri aba baturage bagaragaza ko mbere byagoranaga ku mwana w’umukobwa waterwaga inda n’uwo bafitanye isano cyangwa akayiterwa akiri muto kuko ishuri yahitaga arivamo ubundi akangirika gusa ngo ubu biratanga icyizere kubera Serivisi bashyiriweho ku Bitaro no kubigonderabuzima.
Utifuje ko amazina ye ajya hanze yagize ati:”Njye hari umwana w’umukobwa nzi bateye inda ari muto ageze mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza ku mwaka 14 , ubuzima bwe buhita bwangirika kuko yahise ava mu ishuri, inzozi ze zihinduka ubwo kandi byarashobokaga ko yagombaga gufashwa ishuri akarigumamo”.
Yakomeje agira ati:”Ubu rero turashimira Leta y’ubumwe yatubaye hafi, igashyira iyi Serivisi mu bigonderabuzima no ku ma Vuriro atandukanye mu Gihugu, bizagabanya imibereho mibi w’abangavu bahohoterwa n’abo mu miryango yabo cyangwa abandi babarusha imyaka”.
Undi yagize ati:”Serivisi yo gukuramo inda ni nziza kuko hari abana bapfaniranwaga nyuma yo guhohoterwa uwayimuteye bakamukanira urumukwiye ariko umwana muto uraho agakomeza guteseka. Twizeye ko bizafasha cyane ahubwo Leta yongere ubukangurambaga benshi bamenye ko bibaho”.
Kabanyana Noriette , Umunyamabanga Nshimgwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango itari iya Leta Ishinzwe kurwanya Icyorezo cya SIDA, guteza imbere Ubuzima no guharanira Uburenganzira bwa Muntu, yashishikarije abantu bemerewe n’itegeko kuba bakuramo inda mu buryo bunoze ko bagana Serivisi aho ziteganyijwe kwa muganga.
Ati:”Turasaba abantu bemerewe n’itegeko kuba bakuramo inda mu buryo bunoze ko bagana Serivisi aho ziteganyijwe kwa muganga, ndetse n’abo itegeko ritemerera koko ntabwo riba ribemerera , kuko dusaba abantu bose kugira umuco wo kwirinda ,kwifata no kutiyandarika hirindwa izo ngaruka zose”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique yagaragaje ko Serivisi yo gukuramo inda yari isanzwe mu bahohotewe , akabona ari igisubizo kuba yarageze no ku bandi mu buryo by’umwihariko.
Yagize ati:”Iyi Serivisi yari isanzwe ihari cyane cyane ku bantu bahohotewe, niho byari byiganje kandi byagendaga gake bigatuma iyi Serivisi itamenyekana cyane cyangwa bikanagenda gake ugereranyije n’uko byifuzwa ari nayo mpamvu Leta yashyize ubundi buryo bwo kwagura iyi Serivisi kandi bizafasha benshi”.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi CSP Dr Tuganeyezu Oreste avuga ko imibare y’abantu babona bagana ibitaro ku Kwezi bashaka iyi Serivisi bari hagati y’i 10 na 20.
Ati:”Imibare y’abantu tubona iri hagati yi 10 na 20 binjira mu Bitaro buri Kwezi baza gusaba Serivisi yo gukuramo inda”. N’ubwo ari uko bimeze ariko yemeza ko hari abagikuramo inda mu buryo butemewe ariko ko bakomeje ubukangurambaga.
Ati:” Imibare ubwayo ishobora kuba itagaragaza ishusho y’ukuri kubera ko iyo tubigereranyije n’ababyeyi twakira bakuyemo inda bigaragara ko hari abaza nyamara bari batangiye kugira ibimenyetso by’uko bakuyemo inda mu buryo butizewe”.
Yakomeje agira ati:”Turacyafitemo akazi ko kugeza amakuru yizewe ku baturage kugira ngo bamenye ko iyo umuntu agize ibyago agatwara inda yafashwe ku ngufu cyangwa se yayifashe muri buriya buryo itegeko ryemera twamukangurira kugana ibitaro cyangwa Ibigonderabuzima kugira ngo ahabwe Serivisi”.
Bimwe mu bituma bakuramo inda mu buryo butemewe bushobora no kubangiriza ubuzima mu mboni ya CSP Dr Tuganeyezu Oreste ngo ni uko harimo abataramenya ko Serivisi yo gukuramo inda itangwa , ikindi ngo ni akato umuryango Nyarwanda ugishyira ku bantu bahawe iyo Serivisi ndetse no gutinda gufata icyemezo binatewe n’Igihe itegeko rigena.
Ati:”Itegeko rigena ko uwatewe inda akaba ashaka Serivisi yo gukuramo inda, bitagomba kurenza ibyumweru 22. Hari umenya amakuru agatinda gufata icyemezo ariko turabamenyesha ko iyo Serivisi itangwa mu ibanga”.
Ibisabwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda;
1.Kuba utwite ari umwana
2.Kuba uwakuriwemo inda yakoreshejwe imibonano mpuzabitsinda ku gahato.
3.Kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.
4.Kuba uwakuriwemo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya Kabiri.
5.Kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.