Rose Muhando akomeje kuryozwa amafaranga yariye akanga kwitabira igitaramo

12/12/2023 14:20

Umuhanzi wo muri Tanzania wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana, akomeje kumvikana mu madeni y’amafaranga yahawe n’abategura ibitaramo ariko ntiyitabire.

 

Mu nkuru yacu iheruka Rose Muhando yumvikanye avuga ko ari muri Nairobi ko uziko bafitanye ikibazo yajya kuri Police akamurega bagakizwa n’amategeko.Nyuma y’aya magambo nta nkuru n’imwe ya Rose Muhando yo ku burana yigeze ijya hanze gusa kuri ubu uwitwa Mukhwana ari kumushinja asaga Miliyoni 1.5 yahombeye mu gitaramo uyu muhanzi atitabiriye.

 

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Kenya Mukhwana avuga ko yahaye amafaranga Rose Muhando ngo azitabire igitaramo bakumvikana ko agomba kwitabira.Nyuma y’aya masezerano ngo Rose Muhando yagarutse kubwira uyu muhanzi ko yaba amuhaye amafaranga make arayamuha.

 

Ni igitaramo cyagombaga kubera ahitwa Bungoma.Umunsi w’igitaramo ugeze, Rose Muhando ngo ntabwo yigeze akandagira ahagombaga kubera igitaramo , atanga impamvu agaragaza ko byatewe n’impamvu ze bwite.

 

Uyu muhanzi yavuze ko bahaye Rose Muhando ibihumbi 200 by’ama Ksh, bamubwira ko andi bazayamuha amaze kuririmba, gusa ngo baje kumenya ko yagiye mu kindi gitaramo ahitwa Soi ku munsi umwe w’uwo yagombaga kuririmbiraho muri Bungoma.

 

Abajijwe impamvu yagiye kuririmbira ahandi, Rose Muhando yasobanuye ko badakwiriye kumurenga , avuga ko ahubwo hakwiriye kurenganywa abari bamushyize kurupapuro rw’ubutumire atabizi.

Rose Muhando arashinjwa ko amafaranga yahawe nayo ngo yayahakanye ubwo yari muri Nairobi, aganira n’abandi bakuru b’amatorero akababwira nta mafaranga yigeze yakira.Abarega Muhando , bavuga ko bahombye arenga Miliyoni 1.5 kubera ko uyu muhanzi atigeze ahagera.

Advertising

Previous Story

Waruzi ko gutera akabariro n’umugore wawe mu gitondo ari ingenzi ! Dore icyo inzobere zibivugaho

Next Story

“Nje ntorotse umugabo wanjye w’umuzungu w’umuherwe mu Bufaransa wampaye byose ariko akantamba kwa Satani” ! Umuhoza Sandra yavuze uko yarongowe na Satani y’umugabo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop