“Nje ntorotse umugabo wanjye w’umuzungu w’umuherwe mu Bufaransa wampaye byose ariko akantamba kwa Satani” ! Umuhoza Sandra yavuze uko yarongowe na Satani y’umugabo

12/12/2023 15:04

Uyu mukobwa  witwa Umuhoza Sandra Kelly yagiranye ikiganiro na Gerard Mbabazi [Inkuru yanjye] kuri Youtube , agaruka k’ubuzima bushaririye yanyuzemo ubwo yari umukeneye gusa akaza kubona umugabo w’umuzungu.Yavuze ko n’ubwo ubuzima bwe bwahindutse ngo uwo mugabo we w’umuzungu yamutabye kwa Satani.

 

 

Mu magambo ye yagize ati“Nabonye mbaye umukire mbona ibintu byose birakunze.Yarambonye rwose,umugabo mwiza w’umukire , w’amaso y’ubururu aba arambwiye ati ndagukunda.Nararaga muri Hotel ihenze ya Miliyoni hafi 3.5 kandi byose biturutse kwa Satani”.Uyu mukobwa yavuze ko yatangiye kwigunga kandi yari afite ibintu byose.

 

 

Yagaragaje ko bahura bwa mbere , uwo muzungu yamubwiye ko aba wenyine, barakundana , amujyana hanze baratemberana ndetse anamuzana no mu Rwanda abantu bose baramukunda nyamara we abona atari kurwego rwo hejuru.

Abajijwe uko yamenye ko yatanzweho igitambo, yagize ati:”Naje kubimenya nyuma kuko byahengaga ari ni ijoro nkasanga yanshyize ikiganza ku mutwe, kumbe yabaga ari kuvugana n’abandi bantu benewabo hirya iyo”.Yavuze ko yariye Isi kugeza ubwo ahuye n’abakinnyi b’ibyamamare barimo Neymar , Mbappe n’abandi, akabasuhuza ari kumwe n’umwana we.

 

Yavuze ko atigeze abyarana n’uwo mugabo kuko ngo yari kubyara akandi kadayimoni gato [Yabivuze asa n’uri gusetsa], agira ati:”Imana yarakoze kuko nabonanye na Shitani imbona nkubone kuburyo niyo mbyutse mu gitondo ngira ubwoba.Kugira ngo ntoroke mve aho hantu  byarangoye kuko narabanje ndakubitwa cyane”.

Yavuze ko mu gihugu cy’u Bufaransa aho atuye yabanje kugorwa cyane n’uko abantu bo hanze batajya baganira ngo basuhuzanye cyakora yemeza ko we yajyaga abavugisha kugeza ubwo yigishije bamwe kugira umutima wa ki muntu.

REBA HANO IKIGANIRO YAGIRANYE NA GERARD MBABAZI

Advertising

Previous Story

Rose Muhando akomeje kuryozwa amafaranga yariye akanga kwitabira igitaramo

Next Story

Dore uburyo bwiza umugabo ashobora kongera akanyabugabo bitamugoye Kandi bikaba byizewe ko ntangaruka mbi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop