Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Ni ibintu yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025 , ubwo herekanwaga abakekwaho gukora ibyaha bitandukanye birimo ubujura bushukana, abiba telefone n’abandi.
Mu magambo ye aganira n’abo banyamakuru, Murangira B Thierry , yavuze ko abo banyamakuru bakwiriye guhagarika amagambo yuzuye urwango kuko ngo ari ibintu bimaze kurambirana mu matwi y’Abanyarwanda n’abandi babumva binyuze kuri Radiyo bakorera.
Yagize ati:”Turarambiwe, Turarambiwe tumaze kubihaga”. Yavuze ko kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwasanze imvugo za Regis na Sam Karenzi zuzuye urwango kandi zishingiye ku makimbirane yabo nk’abantu baziranye nk’abantu bakoranye.
Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, bakumva ibisa n’ubusesenguzi nk’uko banyirabyo bakunze ku byivugira ariko bikaba birimo amagambo aremereye ndetse rimwe na rimwe agaruka ku bantu bamwe muri ruhago Nyarwanda bigaca kandi mu kiganiro baha izina nka ‘Urukiko’ n’ayandi.
Hagiye kumvikana kandi guterana amagambo gukomeye hagati ya Muramira Regis umunyamakuru w’imikino kuri Radiyo ya Fine Fm, na Sam Karenzi Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa Sk Fm ndetse abo bombi bakaba bakunze gushinjwa kwica umupira w’amaguru w’u Rwanda bagendeye ku nyungu zabo bwite nk’uko ibinyamakuru byo mu Rwanda bya byanditse.

Ni abanyamakuru bakoranyamu kiganiro kimwe kuri Fine Fm, baza gutandukana ubwo Sam Karenzi yari agiye gushinga iye Radiyo yise ‘Sk Fm’. Gutandukana kw’abo bombi ntabwo kwagenze neza kuko n’ubwo bakoranaga batari bagihuza ku ngingo zimwe na zimwe zirimo iz’imiyoborere mishya ya Rayon Sports.
N’ubwo ibyo byose bivugwa, abo bagabo bombi, ni bamwe mu bafite uruhare rugaragara mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda mu kuriteza imbere no guharanira impinduka bigendanye n’ibikorwa bya buri umwe muri ryo.
Sam Karenzi yashinze Radiyo ariko yibanda cyane ku makuru y’imikino aho yahaye akazi abanyamakuru batandukanye ibintu byishimirwa ndetse bifatwa nk’intambwe nziza iganisha ku kwihangira imirimo binyuze mu mwuga umuntu akora.
Muramira Regis , ni umunyamakuru w’imikino na Siporo, akaba akora ikiganiro cyitwa ‘Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino’. Yakoreye Radiyo zitandukanye mu Rwanda zirimo; Radiyo City Radiyo yamazeho imyaka 10, Umucyo Radiyo , BTN TV , Radiyo Authentic, Radiyo 1 na Isibo TV mu kiganiro cyitwa Bench ya Siporo.