Raymond Mwakyusa wamamaye nka Rayvanny yashyize hanze bumwe mu butuma bukubiyemo inama yahaye D Voice uzwi nka Swahili Kid nyuma yo kwinjira muri muzika ya Tanzania atoboreye muri Wasafi ya Diamond Platnumz.
D Voice ni umuhanzi mushya , wicaye mu ntebe ya Wasafi yakujije abahanzi barimo Harmonize, Rich Mavoko , Rayvanny n’abandi.Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Rayvanny yavuze ko yakundaga kuvugana na D Voice ndetse anamushimira kubwo gukora cyane.
Rayvanny yasobanuye ko yasabye D Voice gukora cyane kuko ngo iriya ariyo ntangiriro nziza muri muzika ye akaba arinayo masomo mashya agiye kwiga.
Rayvanny yagize ati:’Twakundaga kuvugana cyane na mbere y’uko amenyekana.Ni umuhanzi ukora cyane.Ukwiriye gutangira gukora kurushaho kuko iyi niyo ntangiriro ye”.
Rayvanny yavuze ko kandi yishimira ibyo yagezeho muri uyu mwaka uri kuragingia agaragaza ko kuba akorera mu gihugu cye ndirimbo zikagera ku Isi yose ari ibyo kwishimira.
Rayvanny yavuye muri WCB Wasafi ya Diamond Platnumz muri 2022 arinabwo yahise azamura urwego rwe akora ku giti cye ashinga Lebal yise ‘Next Level Music’.