Captain w’ibihe byose w’Ikipe y’Igihugu Amavubi , Haruna Niyonzima amakuru aravuga ko ari mu nzira imugarura mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports.
Haruna Niyonzima w’imyaka 34 y’amavuko, arasoza amasezerano muri Al Taawon yo muri Libya muri uku Kwezi kwa Kamena tariki 30.Rayon Sports, irimo kuvugwaho kuganira na Haruna Niyonzima mu gihe na Police FC iticaye ubusa.
Mu yandi makuru twababwira ko Mukuru Victory Sports yamaze gusinyisha Umunye-Congo ukina hagati witwa Jordan Nzau wakinaga mu ikipe ya Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu.
Gorilla FC nayo yamaze gusinyisha Frank Nduwimana wo mu gihugu cy’u Burundi mu ikipe ya Musongati FC.
Frank Nduwimana ukina ku ruhande rw’iburyo, yatsinze ibitego 18 muri Shampiyona y’iki gihugu.
Tubibutse ko Haruna Niyonzima ari mubasabaga Hakizimana Muhadjiri kujya muri Rayon Sports ariko bikarangira bitabaye”