Umwe mu bafana ba Rayon Sports akaba umwe mu bakoresha imbuga Nkoranyambaga yagaragaje ko iyi kipe ikwiriye guhabwa amafaranga yo kwamamaza Visit Rwanda akayivana mu bibazo by’amikoro bikunze kuyiranga.
Yifashishije amashusho yo ku mukino wahuje Rayon Sports na APR FC kuri Stade Amahoro , aho bari buzuye muri iyi Stade, ariko agafata igice kinini cyari cyiganjemo Aba’Rayon, Uwiyise ngo ‘Urinde Wiyemera’, yagize ati:”Ni gute Leta yemera ikipe nka Rayon Sports igahora mu bibazo by’amikoro”.
Yakomeje agira ati:”Hari Projects (Imishinga) zitandukanye za Visit Rwanda ?? Rayon Sports nayo yagakwiye kuba ihabwa akayabo muri Visit Rwanda”.
N’ubwo uyu mufana wavuze gutya, yasaga n’usabira Rayon Sports yanashingiye cyane ku kuba iyi kipe ari imwe mu makipe yo mu Rwanda ifite abafana benshi ku buryo ishobora kuba ifite ubushobozi bwo kwamamaza Gahunda ya Leta ya Visit Rwanda ikamenywa n’abantu benshi dore ko binavugwa ko ariyo kipe yo mu Rwanda ifite abafana kurenza izindi.
Ku mukino wabaye ku wa 07 Ukuboza, umubare munini wari abafana ba Rayon Sports bari bahawe igice cyabo cyo kwicaramo naba APR FC bagahabwa igice cyabo gusa bakagaragaza ubwiganze.
Haba APR FC na Rayon Sports kimwe n’ayandi makipe yo mu Rwanda buri kipe ifite abafana ndetse bashobora no gukoreshwa mu kwamamaza Visit Rwanda ndetse n’zindi gahunda Leta hagamijwe kuziteza imbere.
Mu mashusho yafashwe na Imfura Luc, Urinde Wiyemera akaza kuyakoresha, abafana ba Rayon Sports bari bari kuririmba indirimbo yabo iyivuga ibigwi bagasubiramo kenshi bati:”Ooooh ! Rayon !”.
Uyu mukino wahuje amakipe yombi, yarangiye anganya ubusa ku busa nyamara buri kipe bigaragara ko yihariye igice kimwe cy’umukino aho APR FC yakinnye igice cya Mbere naho Rayon Sports igakina igice cya Kabiri.