Advertising

Ramjaane wamamaye mu rwenya yahaye inka umugore wa Pasiteri Théogène Inzahuke

17/09/2024 18:59

Pasiteri Ramjaane Joshua Niyoyita wamamaye ubwo yari umunyarwenya akaba n’umunyamakuru mu Rwanda, yaremeye inka umugore wa nyakwigendera Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024 , ni bwo yamusuye amugabira inka ndetse amuha ibahasha y’amafaranga yo kwifashisha mu kugurira ibikoresho abana bahoze ku muhanda bakaza kuhavanwa na Pasiteri Niyonshuti.

Ramjaane umaze imyaka igera ku munani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akorera ivugabutumwa n’ubugiraneza, amaze iminsi i Kigali mu bikorwa byo gufasha binyuze mu Muryango wa The Ramjaane Joshua Foundation yashinze.

Muri uyu mwaka kandi Ramjaane n’umugore we Gentile Umuhoza bibarutse imfura y’umwana w’umuhungu . Nyuma yo kwibaruka Ramjaane yatangaje ko umwana we yavukanye ikibazo cy’uburwayi budakanganye.

Yagize ati:”Ndashima Imana ko umwana yavutse, dutegereje ko akurikiranwa tukabasha kuva mu Bitaro”. Yari umwana wa Kane wa Ramjaane kuko yakoze ubukwe muri 2017 bukabera muri Leta ya Texas.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Meddy yashyize hanze ubutumwa akunze kohererezwa n’abantu batandukanye

Next Story

RUBAVU: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga 2025A – AMAFOTO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop