Advertising

Raheem sterling mbere yo kwinjira muri Arsenal yabanje kubatizwa

10/09/2024 07:29

Umukinnyi mpuzamahanga Raheem sterling ufite inkomoko mu Byongereza, yabatijwe yakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza we , mbere yo gukina umukino wa mbere mu ikipe ya Arsenal.

Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko, ategerejwe mu mukino Arsenal izakinamo na Tottenham Hotspur ku wa 15 Nzeri 2024. Raheem sterling wakiniraga ikipe ya Chelsea, ubugure bwe bwagizwe ibanga kugeza ku munota wa nyuma.

Mu mashusho ari kunyuzwa ku mbuga Nkoranyambaga zitandukanye, Raheem sterling avuga ko uretse gukina , hanze y’ikibuga , aba agomba kubaho ashimira Imana anayubaha.

Yagize ati:”Ndashaka kuvuga impamvu yo kubatizwa kwanjye kuko kuva nkiri muto mbana n’ababyeyi mureba hano , nagize inzozi zo kuzabatizwa hanyuma mbibwira umwe umwe hano. Rero aho ndangirije kwiga nabonye nkwiye gukurikira ikintu cyiza kuri njye”.

Raheem sterling yagiye mu mazi arimo kuririmbirwa indirimbo nziza ihimbaza Imana. Ku Cyumweru tariki 15 ikipe ya Arsenal ifite umukino wa Tottenham Hotspur ukaba umukino ufatwa nka Derby ya London y’Amajyaruguru.

Nyuma y’imyaka 20 Arsenal yizeye ko izayobora Shampiyona y’Ubwongereza kugeza gikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Selena Gomez yahishuye impamvu adashobora gutwita

Next Story

Bimwe mu bintu byo kwitega muri UEFA Champions League y’uyu mwaka 2024-2025

Latest from Imyidagaduro

Go toTop