Advertising

Porogaramu (Application) ugomba gusiba muri telefone yawe byihutirwa

12/10/2024 14:58

Muri iyi si y’ikoranabuhanga telefone ni igikoresho cy’ingenzi, cyifashishwa mu itumanaho ndetse no gukoreraho akazi gatandukanye ka buri munsi.

Gusa bisaba gushishoza kuko hari abantu batari beza birirwa kuri murandasi bashaka ku kwiba amakuru y’ibanga ryawe, ubitse muri telefoni. Hari porogramu zimwe na zimwe zishobora kongera ibyago kwibwa amakuru yibanga.

Hano ku umunsi.com twabateguriye porogaramu ugomba kwirinda gutunga muri telephone yawe kugira ngo wongere umutekano wayo, ndetse bigabanye ibyago bwo kwinjirirwa.

1.Third- Party App Store

Mu gihe ububiko nka ‘google play’ hamwe na ‘Apple store’ butaganga porogramu zizewe ndetse zasuzumwe neza , hari  ububiko bwa porogarama uzasanga butagira urwego na rumwe rw’umutekano urugenzura.

Mu gihe washyizemo porogramu zibva muri ubu bubiko byaba byiza uzisibye  kuko application zitaga ziba zifite malware detse na spyware.

2.App zataye manda (Zishaje)

Porogaramu zasoje amatariki yivugururwa itera ingaruka zikomeye z’umutekano. Ndetse biba byaba byiza usibye porogaramu utagikoresha kuko zishobora gutanga amakuru yawe kabone niyo waba utayifunguye.

3.Public Wi-fi Apps

Porogaram rusange ya murandasi zishobora nazo kwifashishwa naba hacker nuko bakakwiba amakuru banga yawe yakubiyemo imyirondore n’ ijambo banga ukoresha. Hitamo serivis zizewe za vpn zishobora gutanga umurongo wizewe mugihe ukoresha imiyoboro rusange.

4.Application z’imbuga Nkoranyambaga

Imbuga nkoranyambaga nyinshi zishobora kwerekana amakuru yawe bwite niba igenamiterere yayo idakora neza. Hakubiyemo Facebook, Instagram ndetse na twitter.

5.Application zitanga urimuri.

Izi ni application abantu bakunze kwifashisha bashaka kongera uru muri mu gihe wifotoza. Akenshi mu gihe uzemeza muri telefoni zigusaba uburenganzira bwo gukoresha kamera yawe, amerekezo yawe (locatio), n’ibindi bikaba bwakifashishwa nabashaka kukwiba amakuru igihe bayigenzura.

6.Application z’imikino itandukanye

Imikino yo muri telefoni ifatiye runini abantu benshi ndetse ibamara irungu no kwigunga, gusa hari imikino igusaba uruhushya rutari ngombwa mugihe uyishyira muri telefoni yawe. Bikaba byakifashishwa mukukwiba amakuru yingenzi telefoni iba ibitse.

7.Application zitazwi.

Izi ni porogaramu akenshi ziba zitazwi cyangwa se zisa nkizi kekwa. Ugomba kuzitondera  ndetse byaba byiza ugiye ukora ubushakashatsi ndetse ukagenzura witonze igihe cyose ushaka gushyira porogaramu nshya muri telefoni yawe.

Mu gihe cyose ushaka gushyira porogramu nshya wumvise cyangwa wabonye bamamaza n’ibyubwenge kubanza gukora ubushakashatsi, ndetse ugasuzuma witonze niba zizewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abaganga ba basabye kutazigera bifuza kubyara babirengaho ! Ibyakurikiyeho byatangaje Isi

Next Story

Byinshi kuri Pseudocyesis indwara yo kwibeshyera ko utwite

Latest from Ikoranabuhanga

Go toTop