Perezida Paul Kagame yagiriye inama umutoza wa Arsenal amusaba gukomeza gukora cyane

08/11/2023 17:31

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame, yagiriye inama umutoza wa Arsenal Mike Arteta.Ubusanzwe Perezida w’Igihugu cy’u Rwanda asanzwe afana iyi kipe ya Arsenal.

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2023, nibwo habaye umuhango wo gufungura kumugaragaro Norrsken Kigali House Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba ry’ikigo cyo muri Suede.Iki kigo gisanzwe gifasha ba rwiyemezamihigo bafite imishinga y’ikoranabuhanga yakemura ibibazo byugarije Isi.

 

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Nyakubahwa Paul Kagame , witabiriye uyu muhango yagize umwanya wo kuganira n’urubyiruko rukorera Norrsken Kigali House ndetse ruhabwa n’umwanya wo kumubaza ibibazo by’umwihariko ibirebana n’u Rwanda.

 

Nyuma y’ikiganiro uwari umusangiza w’amagambo yagize ibibazo biteye amatsiko abaza H.E Paul Kagame, Kimwe mu byo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yabajijwe harimo n’inama yagira umutoza wa Arsenal.Yamusubije avuga ko ari umutoza mwiza ndetse ari no gukora neza ahubwo ko icyo asabwa ari ugukomeza gukora neza.

 

Perezida Kagame yagize ati:”Mbere na Mbere ni umutoza mwiza, ari gukorana neza n’ikipe ariko buri gihe iyo ukora neza, buri gihe , buri umwe uri gukora neza , ikiba gikurikiyeho ni uko uwo muntu aba ashaka kurushaho gukora neza, buri gihe haba hari ushaka kurushaho gukora neza mu byo uri gukora.Inama yanjye ni ugukomeza gukora neza kurushaho”.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame , asanzwe ari umukunzi wa Arsenal dore ko akunda kwishimira itsinzi yayo abinyujije kuri Twitter ye yerekana amarangamutima ye.

Advertising

Previous Story

Abasore bagize itsinda rya Inyenyeri z’Ijuru bashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bise ngo ‘FARAWO’ – VIDEO

Next Story

Celine Dion uherutse gusohokana n’abahungu be yatewe ishavu n’urupfu rw’umubyinnyi we wapfuye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop