Pasiteri wabashyingiye niwe wahindukiye amutwarira umugore

21/04/2023 13:08

Pasiteri yari azi neza indahiro yabarahije bombi, ati: “Wemeye ko akubera umufasha ubuziraherezo kandi ko nta kizabatandukanya usibye urupfu?”. Hakibazwa rero niba pasiteri ari we rupfu wivugaga, kuko byarangiye ari we ubatandukanyije.

Ibi byabereye muri Kenya aho umugabo witwa Kanyua na n’ubu acyibaza kuri uyu mu pasiteri wamushyingiye mu bukwe bwe imyaka myinshi ihise, ariko akaba yarahindukiye akamutwarira umugore.

Uyu mugabo avuga ko byatangiye kera ariko we akaba yarasaga nk’aho atabyitagaho, avuga ukuntu yabonaga umubano w’umugore we witwa Wambui Leah na pasiteri, ngo byahereye kera, ariko we yabibona ntabigire impamvu.


Uko byatangiye

Byose byatangiye pasiteri abiyegereza we n’umugore we, mu itorero rye rya Joy Spring. Afata umugabo amugira umuyobozi adasize n’umugore we, kuko yamugize umwungiriza we mu rusengero.

Ubwo umugabo atangira kwitangira itorero, nyamara niko yarimo anitangira umugore we kuri pasiteri, dore ko pasiteri yari afite umugore ariko ntabe ari we agira umwungiriza we ahubwo ahitamo uyu wa Kanyua.

Gusa kubera kubaha Imana ndetse bifatanije no kubaha abakozi b’Imana, Kanyua ntiyabigize impamvu. Yumvaga ahari ari umugambi w’Imana, cyane ko gukeka ari icyaha. Ibaze noneho gukeka umukozi w’Imana, byari kuba ari bibi cyane.

Wagivu Agnes wari umugore wa pasiteri wari ukiri mutoya, nawe avuga ko yabonye umugabo we yamaramaje ku mugore w’abandi maze agahitamo gusanga umugore kumusaba kumuvira ku mugabo, ariko biba iby’ubusa.

Ngo ahubwo wagira ngo yaramubwiye ngo bakomeze, kuko umubano wabo warushijeho gukomera, bigera n’igihe pasiteri ajya asaba umugore kuza iwe ngo basangire ibya nimugoroba.

Kuva icyo gihe, noneho umugore wa pasiteri yabonye ko umubano wabo udasanzwe, yegera umugabo Kanyua amusaba kuza gucyebura umugore we akareka pasiteri, ariko na byo biba iby’ubusa. Aho pasiteri yatangiye no kumusohokana, aho hari mu mwaka wa 2015.

Kanyua avuga ko byafashe intera, pasiteri akajya abyukira ku rugo rwe mu gitondo aje kureba umugore we, bakamara umunsi wose bifungiranye mu nzu.

Yongeyeho ko nyuma byarangiye pasiteri agiye kure ajyana n’umugore we n’abana, bakodesha indi nzu ahantu hafi y’isoko ubu niho batuye.
  

Source: newslexpoint

Advertising

Previous Story

“Ndifuza umuhungu ufite igitsina kinini uzageza kure rwose” Umukobwa ukuri muto yahamije ko akeneye umusore ufite igitsina kinini cyane

Next Story

Dore impamvu zishobora gutuma umukobwa / umugore ajya mu mihango inshuro ebyiri mu kwezi

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop