Advertising

Pallaso yakiriye agakiza yatura ibyaha bye imbere y’abantu

02/04/25 13:1 PM
1 min read

Umuvandimwe  muto wa Jose Chameleon urembeye muri Amerika , Pallaso usanzwe ari umuhanzi kuri uyu wa 01 Gashyantare yakiriye agakiza yihanishwa ibyaha bye.

Pius Mayanja washize ‘Team Good Music’ akamenyekana muri muzika nka ‘Pallaso’ yafashe umwanzuro ukomeye kandi mwiza wo kwegurira ubuzima bwe Imana ubwo yemeraga kwatura ibyaha bye.

Ku munsi wo ku wa Gatandatu nibwo uyu muhanzi yerekeje ahitwa Bombo ku Itorero rya God’s Gospel Church Ministries ari naho yagaragaye apfukamishije amavi hasi, asaba imbabazi z’ibyaha yakoze. Ibi bikaba biba bisobanuye ikintu gikomeye mu buzima bw’ubikoze.

Pallaso akora ibi hari Umuyobozi w’iri Torero witwa Bishop Daivd Kiganda Umuyobozi w’Itorero Christianity Focus Ministries ari nawe wari uyoboye Pallaso mu rugendo rwe rwo kwihana no kwigarurira Imana.

Uyu mukuru w’Itorero yavuze ko igikorwa Pallaso yakoze gituruka ku rukundo rw’Imana n’ubuntu bwayo.

Yagize ati:”Ndashimira Imana kubw’umuvandimwe wanjye Pallaso (Pius Mayanja), wemeye Yesu mu buzima bwe. Ibi ni Imana ibikoze, kandi birashimishije mu mazi yacu . kuri we Imana ihabwe icyubahiro”.

Bamwe bahamije ko nyuma y’ibi Pallaso yagiye mu mazi menshi akabatizwa akiyemeza kongera kugana Yesu.Uru rugendo Pallaso afashe rwabanjiriwe n’intonganya muri muzika ye aho yagiye ashyamirana n’abarimo Alien Skin.

Pallaso ni umuvandimwe wa Jose Chameleon ndetse ni umwe mu bamuriho aho arwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Pallaso na Jose Chameleon bahuriye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo niyo bise ‘BEGA BEGA’.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop