Umuraperi mu njyana ya KinyaTrap, Bushali ukunda gutazirwa Bushido, ari mugahinda nyuma yo gupfusha nyina.
Ibi byagiye hanze ubwo Bushido anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze , yasangizaga abantu utumenyetso (Stickers), tw’amarira.
Nyuma yo gushyiraho izi ‘Stickers’, Bushali yongeyeho amagambo agira ati:”Oya Mama, Winsiga Rukundo wanjye”.
Bushali yakunze kuvuga ko iterambere n’ibyo yagezeho muri muzika abikesha Imana imuba hafi , ubufasha bw’umuryango we ndetse n’amasengesho ya nyina ibintu yahuriyeho n’abandi bahanzi batandukanye.
Bushali ,yari amaze igihe gito ashyize hanze indirimbo yise ‘Full Moom’, iriho indirimbo zirimo; Ijyeno n’izindi. Bushali, yakunzwe kandi mu ndirimbo nka Dayimoni yo muri 2020, Niyibizi yo muri 2019 no Kugasima yo muri 2019 , Amakosa 2021 na Umwali na KinyaTrap ndetse na Nyagasani.