Imwe mu nkuru iherutse kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ni inkuru y’uyu musore Omah Lay usanzwe ari umuhanzi ukomeye cyane mu gihugu cya Nigeria nayo irimo nyuma Yuko uyu musore abyinishije umukobwa ku rubyiniro ariko bikabyara amahari hagati y’umusore ukundana n’uyu mukobwa.
Ni mu gitaramo uyu muhanzi Omah Lay aherutse gukora, maze ubwo yajyaga ku rubyiniro azamura umukobwa barabyinana umubiri ku wundi karahava. Icyakora uyu muhanzi yavuze ko yari yabwiwe n’uyu mukobwa ko nta mukunzi afite.
Gusa bivugwa ko uyu mukobwa yari yazanye n’umusore bakundana muri icyo gitaramo ndetsee uyu mukobwa ubwo yabyinaga ingwatira mubiri n’uyu muhanzi Umusore bakundana yarabirebaga ndetse yumiwe dore ko bivugwa ko byarakaje uyu musore hafi gushwana.
Ubusanzwe uyu mukobwa wabyinishijwe na Omah Lay yitwa Jessami akaba ari umukobwa ukomoka mu gihugu cya Nigeria ariko kuri ubu atiye mu gihugu cy’Ubwongereza. Avuga ko yakuze akunda umuziki ndetse akaba akunda cyane imiziki yuyu muhanzi Omah Lay bityo kubyinana nawe byamuguye neza kuko we abifata nko gukabya inzozi ze zo guhura n’umwe mu bahanzi yihebeye.
Ku mbugankoranyambaga hatangiye gusakara amakuru rero avuga ko uyu mukobwa yari yazanye n’umukunzi we ndetse ko bashobora kuba bararakaranije, Niko kugera ndavuga amukuru Niko kugera kuri uyu muhanzi Omah Lay wabyinishije uyu mukobwa.
Uyu musore ukunzwe cyane hano muri afurika, Niko kuvuga ko uyu musore adakwiye kwanga uyu mukobwa ndetse arenzaho ko naramuretse amwanze azamwikundira. Mu magambo ye yagize ati “Nagisiga, uzaze nguhoze.”