Advertising

Nyuma yo kurokoka impanuka Noella Cyuzuzo yashyize hanze indirimbo ikubiyemo amashimwe ye ku Mana – VIDEO

12/20/24 11:1 AM

Cyuzuzo Noella yahisemo gushima Imana abinyujije mu ndirimbo yise ‘Amashimwe yuzuye umutima’ nyuma yo gukora impanuka ikomeye yari igiye kumuhitana akayiburiramo ubwonko bwibutsa.

Uyu muhanzikazi usabwe unaririmba mu makorari atandukanye nka Chorale Le Bon Berger Kigali n’izindi , ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa UMUNSI.COM avuga ko iyi ndirimbo ari ishimwe yatuye Imana.

Cyuzuzo yashimangiye ko yagiriye ibikomere mu mpanuka nko kubura ubwonko bwibutsa n’ibindi ariko akaba ashima ko ubu nibura ku kigero cya 90% amaze gukira.Yagize ati:”Iyi ndirimbo ni ishima Imana isobanuye ko Imana nyishima cyane kuko ya nkuye ahakomeye. Ibyambayeho byose nta na kimwe nibuka gusa nagaruye ubwenge gake ndoroherwa”.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Nayituriki Denys ikorwa na Alvis Organ mu buryo bw’amashusho. Hashize amezi Umunani akoze impanuka kuko Cyuzuzo Noella yabaye tariki  14 Mata 2024 iba ku munsi Mukuru w’Impuhwe z’Imana.

UKO BYAGENZE MBERE YO GUKORA IMPANUKA: Yateze moto iva Onatracom i Nyamirambo ijya St Famille aho bari bufatire imodoka , Impanuka yabereye aho Uumuhanda uva St Michel uhurira n’uva Marriott ujya mu Mujyi.

Kuva icyo gihe yahise ajya muri ‘Koma’ yamazemo iminsi irenga 15 ndetse imisigira ibikomere nka: ‘Traumatic Brain injury with fractured Right temporal bone’ , ‘Maxillo Facial injury’, ‘Right Femur Fracture Right Foot wound’  n’ibindi.

N’ubwo ari indirimbo ya mbere akoze ku giti cye, n’ubwo asanzwe  afasha amakorari abamo mu ndirimbo zabo ariko ubu avuga ko azakomeza gukora indirimbo nyinshi nk’uko yahoze abifite mu nzozi.Noella afite icyiciro cya kabiri cya Kaminura mu Ishami ry’Ibinyabuzima n’Ikoranabuhanga (Boitechnology) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Kigali Nyarugenge icyahoze ari CST.

 

Previous Story

Bari mu gahinda nyuma yo gukora ubukwe bwa Miliyoni zirenga 2 bagahita batandukana

Next Story

Thomson washakaga kuba Perezida agiye gushyira hanze Album ya Gatatu

Latest from IYOBOKAMANA

Go toTop