Mu ijambo rye kuri uyu wa 08 Werurwe 2025, ku munsi mpuzamahanga w’abagore Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, UN, Antonio Guterres yagaragaje ko batakwihanganira kubona abagore n’abakobwa babaho mu bwoba.
Mu ijambo rye yagize ati:”Ntabwo twakwihanganira Isi, aho abagore n’abakobwa babayeho mu bwoba. Aho umutekano wabo ushyirwa imbere aho kutaganirwaho”.
Yakomeje agira ati:”Aho abagore n’abakobwa batera intambwe, buri wese atera imbere”.
Antonio asanga hari imyaka myinshi abagore babayeho bahohoterwa gusa ari nayo mpamvu kuri ubu , icyo bashyize imbere ari umutekano wabo no kutabaho mu bwoba gusa, agaragaza ko kugeza ubu hamaze guterwa intambwe, aho mu mashuri harimo abakobwa benshi ndetse no mu myanya y’ubuyobozi.
Avuga ko byafashe imyaka 30 kugira ngo mu bakobwa no mu bagore hakurwemo ubukene bukabije, gusa agaragaza ko hari abacyicwa.
Ati:”Buri minota 10, umugore yicwa n’uwo bashakanye cyangwa uwo mu muryango we. Abarenga 612 babayeho mu bwoba aturuka ku mitwe yitwaje intwaro”.
Avuga ko ibyo bituma abarimusni ya kimwe cya Gatatu cy’abagore ari bo bahatanira imyanya ya Leta , aboneraho kuvuga ko bizafata imyaka 130 kugira ngo abagore bose bave mu bukene.
Ati:”Rero ntabwo twahagarara mu gihe ibintu biri guhinduka. Tugomba kurwana”.
Yasoje asaba buri wese gukomeza kurwanira uburenganzira bw’umugore no kwishimira iterambere amaze kugeraho.