Ingabo za Uganda , UPDF, zahakanye ibikubiye muri raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye [ONU], ivuga ko zifasha inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , nk’uko byatagajwe n’Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda.
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda , UPDF, witwa Brigadiye Jenerali Felix Kulayigye yasubiwemo na Daily Monitor agira ati:”Raporo irabogamye. Ntishingiye k’ubushakashatsi, yifitemo guhengama.
“[Inzobere zayikoze], ntibagize uburere bwo mu by’ubwenge ‘Intellectual Discipline’ bwo gushaka uruhande rw’inkuru rwacu cyangwa ngo bakoreshe ubutabera karemano”.
Yavuze ko kandi UPDF iheruka kugaba ingabo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu Kuboza , 2023, mu rwego rw’Umutwe w’Ingabo z’Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba .
Raporo y’inzobere za UNO inashinja Uganda gufasha Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo rikorana n’inyeshyamba za M23.
Iyi Raporo yanavuze ko n’ubwo abakuru ba M23 bafatiwe ibihano na UNO , bagikomeje gukora ingendo banyuze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe muri Uganda.
Iyi raporo ntabwo yari yashyikirizwa ONU mu buryo bweruye.BBC gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ngo ntabwo yari yabona iyi raporo yose hamwe.
Mu mwaka wa 2021, Uganda yongeye kohereza abasirikare muri DRC , aho ibihugu byombi bikorana ibikorwa bya Gisirikare byo ku rwanya Umutwe w’Inyeshyamba za ADF ukomoka muri Uganda ukorera mu Burasirazuba bwa Congo.
Isoko: BBC/Daily Monitor