Ikipe y’Igihugu Amavubi ayoboye itsinda n’amanota 4 nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2 ku busa.
Mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba muri 2026 ikipe y’u Rwanda Amavubi yakinnye na Bafana Bafana ya Africa y’Epfo iyirusha ubukaka mu bikombe gusa birangira Amavubi atsize iyi ikipe ibitego 2 kubusa bya Nshuti Innocent wa APR FC na Mugisha Gilbert nawe ukinira APR FC.
Ubwo umukino watangiraga ikipe ya Afurika y’Epfo yagiye ikina neza ariko ikarushwa n’Amavubi cyane byaje no gutuma iyitsinda ibitego 2 ku busa mu gice cya Mbere byose byose, byatsinzwe n’abakinnyi ba APR FC.
AMAVUBI yatsindiwe na Nshuti Innocent wagitsinze mu minota 14 y’Igice cya Mbere.