Nkore iki ?: Umukobwa dukundana akunda kwambara impenure kandi sinzikunda naramubujije aranga

18/12/2023 07:07

Umusore uri mu kigeri cy’imyaka 25 yaratwandikiye atugisha inama. Ese ni iyihe nama wowe wamuha ?

Urukundo ntacyo rutihanganira gusa umusore uvuga ko ari uwo mu Itorero rya Pantekote yagishije inama ku rukundo rwe kubera imyambaro y’umukunzi we ikunda ku mucumuza.

Yagize ati:” Muraho neza, mungire inama nabonye muzigira abandi.Ndi umusore w’imyaka 25 y’amavuko.Nakuze nsengera mu Itorero ry’Abarokore, ntabwo nigeze mbona abantu bambara amajipo ageze mu mavi no hejuru yayo.

Iwacu bashiki banjye bambara neza, bakikwiza no mu rusengero batubwira kwambara tukikwiza.Niyo mpamvu rero numvaga ko nzashaka umugore wambara neza.

Umukobwa twaburiye mu rusengero mbona yambara neza asa neza, muri byose.Namusabye ko twakundana aremera, musaba kumbera umugore nabyo arabyemera ariko nyuma y’aho yahise atangira kwambara nabi, yambara imyambaro igeze mu ntege.

Nakoze uko nshoboye ngo mbimuceho yaranze.None mu ngire inama. Ese mureke cyangwa muteze abantu ndebe ko yakosora ?”.

Niba nawe ushaka kutugisha inama , twandikire kuri Email yacu ; Info@Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Dore ibintu bishobora gutuma abagabo batabyara

Next Story

Yago yegukanye ibihembo 2 mu mwaka umwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop