Dore ibintu bishobora gutuma abagabo batabyara

17/12/2023 19:49

Niba uri umugabo ukaba uzi cyangwa ufite ikibazo cyo kutabyara, iyi nkuru ni iyawe.Tugiye kugaruka ku bintu bishobora gutera ubugumba kubagabo mu gihe baba batabyitayeho.

 

Ingaruka ziba ku bantu umunsi ku munsi hari ubwo ziba zikomoka mu byo babamo n’ibyo bakora.Ibi bitera ibibazo ku bagabo n’abagore gusa tugiye kugaruka ku bagabo.Ibishobora gutuma uba ingumba bitewe nawe biroroshye kuba nawe wabihagarika ugakomeza kugira ubuzima bwiza.

 

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 50% bw’abashakanye batabyara biba bituruka ku bagabo.Ubu bushakashatsi bukemeza ko kandi ibitera uku kutabyara, bituruka ku buzima bwabo n’ibyabayeho bakivuka cyangwa bakiri bato.

 

Mu kiganiro na HT Lifestyle, uwitwa Dr. Gunjan Sabherwal  umuhanga mu binjyanye n’imyororokere yavuze ko kutabyara kw’iyi minsi , guturuka ku mubyibuho ukabije, kurya nabi,kutaryama bihagije , umujagararo wo mu mutwe , urumuri rw’imashini , urwa telefone, itabi , ibiyobyabwenge , n’ibindi”.

Mu bindi byagarutsweho harimo ;

 

1.Gufata imiti runaka: Bavuga ko umuntu ufata imiti atandikiwe na muganga nawe ashobora guhura n’ikibazo cyo kutabyara.Muri iyi miti, bavugamo iyo ngera imbaraga, ituma umubiri uba munini [Guterura].

 

2.Kurya nabi: Ubushakashatsi bwerekanako kurya nabi ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’umugabo kuko bishobora gutuma atakaza ubuzima bwo kubyara mu gihe atabyitayeho. dukesha iyi nkuru gitangaza ko umuntu ushaka kuzamura urugero rw’intanga ze, aba agomba kurya kenshi gashoboka ari nako yita kubyo arya.

 

3.Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina: Iyo wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kenshi, birangira ushobora kutabyara.

Nugira ikibazo utwandikire kuri Info@Umunsi.com,

Isoko: hindustantimes

Advertising

Previous Story

Abagabo gusa : Dore ibimenyetso bizakwerekako umugore wawe ari kuguca inyuma

Next Story

Nkore iki ?: Umukobwa dukundana akunda kwambara impenure kandi sinzikunda naramubujije aranga

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop