Advertising

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

07/09/2024 17:47

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye.

Haruna Niyonzima wari umaze iminsi 52 ayisinyemo byavuzwe ko ikipe yananiwe kubahiriza amasezerano bityo akayivamo gusa bakaba batandukanye ku bwumvikane.

Haruna Niyonzima yasubiye muri Rayons Sports ku wa 16 Nyakanga 2024 , aza kuyisohokamo kuri uyu wa 07 Nzeri 2024, kubera ko atigeze ahabwa amafaranga yagombaga guhabwa nk’uko amasezerano yabo abivuga.

Haruna Niyonzima utarigeze agaragara ku mukino w’Amagaju na Rayon Sports ndetse no mu myitozo byavuzwe ko byatewe n’uko gutandukana.  Amakuru avuga ko inshuro 4 yahawemo isezerano ry’uko agomba kubonamo amafaranga byarangiye atayabonye nawe agafata umwanzuro.

Uyu Haruna Niyonzoma atandukanye na Rayon Sports ayikiniye umukino umwe wonyine baganganyijemo na Marines FC 0:0 muri Shampiyona y’u Rwanda.

Rayon Sports izongera gukina muri Shampiyona ku wa 21 Nzeri 2024 yakirwa na Gasogi United.

Mu birori bikomeje byo kwizihiza imyaka 125 Uwa Nyanza umaze ushinzwe  hakinwe umukino wa gicuti wahuje abasheshe akanguhe ‘Nyanza City Veteran FC’ n’abanyabigwi ba Rayon Sports “Inoubliable FC” warangiye abanyabigwi ba ba Rayon Sports babonye intsinzi kuri  Nyanza City Veteran FC 2:3 Inoubliable FC.

Byatsinzwe na  Karuranga Josime , Lomami  na Aimable Rocogoza ‘Mambo’.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Bwa mbere mu mateka Cristiano Ronald na Leonel Messi batewe umugongo

Next Story

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Latest from Imyidagaduro

Go toTop