Advertising

Ninjye mugore ukunzwe ! Umugore yishongoye kuri bagenzi

01/23/24 9:1 AM

Umugore wo muri Nigeria yishongoye kuri bagenzi nyuma yo kwandikirwa ibaruwa y’urukundo n’umugabo we akamuha n’amafaranga.

https://youtu.be/xChKvKIIdRg

Umugabo wabonye ko umugore we ashyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo amwiteho, yafashe umwanya amwandikira urwandiko arurenzaho amafaranga menshi.

Uyu mugore anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yavuze ko yasanze uru rwandiko mu gikoni ubwo yari atetse maze ahitamo kurusangiza abandi kugira ngo abereke uko yahiriwe.

Yavuze ko ari urwandiko rwuzuye amagambo meza cyane.Umugabo we yanditse ati:” Warakoze kubyo unkorera byose n’abana bacu.Warakoze kubyo ukora kugira ngo woroshye ubuzima bwanjye.Nari naragusezeranyije kuzaguha umwana w’umukobwa uzajya agufasha”.

Nyuma yo kubona uru rwandiko, uyu mugore yagize ati:” Nabyutse ndimo gutegura abana ngo mbajyane ku ishuri mbona uru rwandiko.Umugabo yarusize mu gikoni.Ndi umjnyamugisha kubamufite”.

Kwifata byamunaniye asangiza inshuti ze aya mashusho kuri TikTok.

Previous Story

Otile Brown yateye gapapu Ben Pol

Next Story

Kenya : Umwana wakinaga na bagenzi be yahanutse kunyubako y’amagorofa 4

Latest from Inkuru z'urukundo

Ibimenyo byakwereka ko umukobwa yakugukunze

Kenshi cyane abagore n’abakobwa batinya kuvuga ibyiyumviro byabo ku basore cyangwa abagabo bakunda, rimwe na rimwe bakanatekereza ko nibabivuga abo basore barahita babanga, kuko
Go toTop