Saturday, April 27
Shadow

Niba uziko utaryama byibura amasaha 7,5 buri munsi I Dore ibyago uteza umubiri wawe

Gusinzira ! Kimwe mu bintu abantu benshi dufata nk’aho ari ikintu gisanzwe ariko burya gihatse byinshi, ushobora kuba wowe ubifata nk’ibintu bisanzwe ariko ukwiye kwitonda. Uyu munsi iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe ku masaha ukwiye kuryama, ingaruka mbi uhura nazo iyo utabyubahirije.

Ese wowe uri gusoma iyi nyandiko uryama amasaha angahe ku munsi!! Waruziko se ushobora kuba wangiza ubuzima bwawe kubera kuryama amasaha macye. Reka turebere hamwe icyo inzobere zibivugaho mu bushakashatsi bwakozwe.

Muri iyi minsi abantu benshi turahuze aho usanga umuntu akora amasaha menshi kugira ngo abone amafaranga menshi, icyakora si ku bantu benshi ariko usanga umubare mu Nini w’abantu ukora amasaha y’umurengera mu buryo bwo kubona amafaranga menshi.

Inzobere zivuga ko uko ushaka amafaranga menshi ukanga kuruhuka ngo uryame, ariko ushyira ubuzima bwawe mu byago ndetse bishoboka ko ayo mafaranga menshi ukorera birangira uyivujemo rimwe narimwe bikaba ngombwa ko ushaka andi wongeraho tutirengagije ko ushobora no kubura ubuzima bwawe ubyita imikino.

Ubundi inzobere zivuga ko amasa macye byibura umuntu akwiye kuryama ku munsi Ari 7.5, ni ukuvuga ngo ntukwiye kujya munsi yayo Niba ushaka kugira ubuzima bwiza. Niba uryama saa moya zijoro, cyangwa saa cyenda zijoro icyo usabwa nuko ukwiye kubyuka byibura ayo masaha 7,5 ashize mu buryo bwo gutuma ukomeza kugira ubuzima bwiza.

Icyakora ntibavuga ko ukwiye kuryama utinze ariko Niba unaryamye utinze ni ngombwa ko uryama amasaha menshi. Kuryama amasaha ahagije ni ingenzi ku buzima bwawe ndetse ni ikintu gikomeye umuntu akwiye gucunga kuva uyu munsi akajya amenya ko yaryamye amasaha ahagije.

Hari ingaruka mbi ushobora guhura nazo kubera kuryama amasaha macye, twavuga Diabetes, Canceri, umuvuduko w’amaraso, umunaniro ukabije, stress, umutwe udakira, Umutima, ndetsee bikaba ari indwara mbi ku buzima bwawe zishobora gutuma ubura ubuzima bwawe wabyitaga imikino.Zirikana ko ukwiye kuryama amasaha ahagije kugira ngo uharankre kugira ubuzima bwiza.