Photo/ Yego.rw

Ni ubunyamaswa pe ! Miss Mutesi Jolly yababajwe cyane n’urupfu rw’umugabo watwikiwe muri Congo abantu barebera

12/11/2023 19:59

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 yababajwe cyane n’urupfu rw’umugabo watwikiwe muri Congo ari muzima , aho kumuzimya bakamwongeraho imyenda ifatisha umuriro.

 

Mu magambo ateye agahinda Miss Mutesi Jolly yagize ati:”Ibibintu ntabwo byemewe ndetse biteye agahinda.Ni ikimwaro kubona za Leta z’Ibihugu n’Imyiryango mpuzamahanga ihumiriza ntibone ibiri kuba ikarebera bagasubira inyuma kuri ibi byo guhanagura ubwoko bw’Abatutsi muri Congo [DRC]”.

 

 

Miss Mutesi Jolly yakomeje agira ati:”Gufata bugwate ingufu za Jenoside , no kunanirwa kubazwa ibi bikorwa ndetse no kurushaho kubungabunga ibikorwa bifitiye akamaro ubuzima bw’inzirakarengane.Ibigaragara,Isi ikomeje gutenguha Abatutsi”.

 

Ubusanzwe Miss Mutesi Jolly ntabwo akunda kuripfana iyo bigeze kuburenganzira bw’Ikiremwamuntu.Ni umunyarwandakazi , akaba Inkotanyi iharanira uburenganzira bwa muntu.

 

Mu gihugu cya DRC hakunze kubera ibikorwa by’ubwicanyi ariko Amahanga n’imiryango mpuzamahanga bikarebera nk’uko yabyanditse.Iki kigihugu cya Congo cyugarijwe n’intambara ndetse n’imitwe itabarika.Muri iki gihugu cya Congo kandi habarizwa Wazalendo, ukunze kuregwa guhohotera abaturage by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda.

https://twitter.com/JollyMutesi/status/1723666645078421879?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1723666645078421879%7Ctwgr%5Ea8c3232f7ed59d209d805efccf6c2ae2014cde29%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Fyegob.rw%2Fmiss-rwanda-wa-2016-mutesi-jolly-yababajwe-numugabo-watwitswe-na-bagenzi-barangiza-bakanafana-ari-gushya-videwo%2F

Advertising

Previous Story

Menya igisobanuro cyo kwambara utunigi ku maguru kubakobwa

Next Story

Kenya : Wanjiru yongeye kugezwa imbere y’ubutabera ashinjwa kwiba umuceri ufite agaciro ka Miliyoni 14

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop