Ngororero: Barashimira Perezida Kagame wabahaye amazi meza

07/07/2024 15:34

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro , Akagari Gatega , Umudugudu wa Rutsiro habereye ibirori byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi n’Abakandida Depite bayo maze abaturage byinshi birimo no kwegerezwa amazi meza bagahabwa n’uburyo bwo kuyasukura.

Abaturage bavuga ko amazi meza muri uyu Murenge wa Hindiro yari ikibazo kuko banywaga ayo mu masōko  yo mu misozi ya Rutare  na Rushari ariko ngo kugeza ubu icyo kibazo cyarakemutse, ubu babayeho neza mu bijyanye n’amazi kuko barayegerejwe bagahwa n’ibibafasha kuyasukura.

Umuturage witwa  Ayinkeneye Sylvie wo mu Murenge wa Hindiro,  Akagari ka Gatega , Umudugudu wa Gapfura ufite umuryango w’abana 4 , yahamirije Imvaho Nshya ko nyuma yo guhabwa amazi meza n’igikoresho cyo kuyasukura mu gihe bibaye ngombwa, bya bereye umuryango we igisubizo kuko kugeza ubu atakivuza Malaria n’izindi ndwara zituruka ku mazi mabi.

Yagize ati:”Umubyeyi wacu Nyakubahwa Paul Kagame yatugejeje kuri byinshi, ubu  yaduhaye amazi meza , kera twavomaga mu misozi, tukanywa amazi yanduye abana bacu bagahora mu mpiswi tugahora tuvuza. Ubu turatengamaye kuko yaduhaye n’ibikoresho byifashishwa  mu kuyayungurura mu gihe bibaye ngombwa”.

Uyu mubyeyi ahamya ko bajya kubahereza ibi bikoresho bifashisha basukura amazi [ Water Filtra ] ntacyo bigeze bareberaho cyangwa ngo hakoreshwe  amarangamutima. Ati:”Leta ni umubyeyi , nyuma yo kuduha aya mazi meza, baduhaye Filtra ,  badakoresheje amarangamutima , bigera kuri buri muturage nanjye ndimo. Ubu iby’uburwayi bwo munda twabiteye ishoti”.

Nyiransekambabaye Anitha wo mu Kagari ka Gitega, yikije ku byo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabagejejeho nawe agaruka ku mazi meza n’ibikoresho byifashishwa mu kuyayungurura bahawe.

Ati:”Twari turambiwe kuvoma amazi y’ibirohwa (amazi mabi). Twahoraga turwaje inzoka n’izindi ndwara zandurira mu mwanda ariko kugeza ubu , nta muturage wo muri uyu Murenge wakubwira ko atishimye uko abayeho na cyane ko FPR Inkotanyi yakoze no ku bindi bice by’imibereho yacu”.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na Imvaho Nshya, bagaragaje ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, ribaha umutekano w’uko ejo ari heza.

Mizero Sadock yagize ati:”Dutegereje itariki 15 Nyakanga 2024 , Perezida wacu tukamwitura ibyiza yatugejejeho muri iyi myaka itambutse kuko tumwizeyeho n’ibindi bikorwa byiza mu myaka iri imbere.

Nanjye naje hano kugira ngo ngaragaze ko nifatanyije n’Abanyarwanda bose mu kugaragaza ko Umukandida wa FPR Inkotanyi ari we mahitamo yacu nk’urubyiruko”.

Uyu muhango wo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame n’Abakandida Depite muri Ngororero witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere  n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ingabo na Polisi.

Mu basusurukije imbaga harimo , Umuhanzi Intore Tuyisenge na Kevin Kade wamamaye mu ndirimbo zirimo ; Munda na Jugumila yafatanyije na bagenzi we.

Previous Story

Duhozanye Henriette wahawe igihembo muri YouthConnekt 2023 yatanze inama ku rubyiruko

Next Story

Copa América 2024: Brésil yahuye n’Uruvagusenya 1/4 ikurwamo na Uruguay y’abakinnyi 10

Latest from Amatora 2024

Banner

Go toTop