Gushaka urugo ni umugisha ariko hari ubwo bihindukira bamwe umuvumo abandi rukababera umugisha.Ubuhambwa bwa Mugorewera Egidia, wahinduwe umukozi mu rugo rwe kubera kutabyara yatanze ubuhamya benshi bararira.
Ubusanzwe ni Egidia Mugorewera atuye mu Kagarama ndetse asengera ku itorero rya Eglise Des Amie mu Kagarama.Ubuhamya bwe bwarijije abantu benshi bibazaga niba bibaho ko umuntu ahindurwa umukozi mu rugo rwe.Egidia yavuze yahuye n’akaga gakomeye cyane ko kwitwa amazina menshi na mukeba we kugeza ubwo yamubwiye ngo bazahangana mpaka umwe arambiwe agata urugo.
Mbere yo gutangira ubuhamya bwe , yasomye igitabo cyo kuri Samuel wa 1 Igice cya 1 Umuronko wa 4 (1Samuel 1:4).
Muri iki gitabo basomye, havuga ko hari umugabo witwaga Herukani wari ufite abagore babiri ariko umwe abyara undi atabyara.Uwakundwa cyane muribo yari Anna kabone n’ubwo we nta mwana yagiraga.Ngo yajya gutamba igitambo we akamuha byinshi ariko umugabo ntanyurwe bitewe n’uko we hari icyo atari afite, hari icyo umutima we wifuza ga ariko umugabo we atamuhaga.Uwo mugore umunsi umwe yanga kurya ariko abitewe nuko Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara”.
Uyu mugore yagize ati”Uyu munsi nubona uhuryamo , ujye ushima Imana kuko hari abaraye kumuhanda byacanze”.
Uyu mubyeyi yavuze Inzira y’uruganba yanyuzemo ariyo uyu munsi twifuje jugusangiza. REBA VIDEO TWAGUSHYIRIYE HAFI , UYIKANDEHO UREBE IKIGANIRO CYOSE.