Umwe mu bagore wari mu myaka wabonaga ko akuze wo muri Nigeria wari mu gikundi cy’abantu bagurisha ingingo z’abantu yavuze ko we yagurishije imitwe 10 y’abantu.
Abashinzwe umutekano ariko ikipe ishinzwe kurwanya ubujura yo mu gihugu cya Nigeria yataye muri yombi itsinda ry’abantu bari basanzwe bagurisha ibice by’umubiri w’abantu.
Nkuko byatangajwe n’abashinzwe umutekano, bavuze ko bafatiye mu cyuho uwari ugiye kugurisha umutwe w’umuntu aho yari ari kuwushakamo ibihumbi 120,000 by’amafaranga ya Nigeria mbere Yuko abashinzwe umutekano bamufatira mu cyuho.
Sibyo gusa kuko ukurikiranweho ibyo byaha byo kugurisha ibice by’umubiri w’abantu, yasanganwe impyiko, amara, imitwe, umwijima ndetse n’ibindi byinshi.Abashinzwe umutekano bavuze ko ibyo bice byose ibyinshi byari bikiri bizima mbese byari bimaze kukurwa mu bantu mu masaha make.
Abashinzwe umutekano bavuze ko batangiye gukora iperereza ubwo bari bamaze iminsi bakira ibirego by’abantu baburirwa irengero ntibabone n’imirambo yabo byibura ngo hamenyekane ko bapfuye, bityo batangiye gushakisha irengero ryabo bantu.
Itsinda ry’abantu bafashwe harimo ushinzwe gucukura imva z’abantu, ushinzwe kugura ibyo bice ndetse nushinzwe kubigurisha.
Uwari ushinzwe kugura ibyo bice by’abantu yavuze ko ubwo bucuruzi abumazemo imyaka 4, ndetse ko yahuraga imitwe y’abantu ayiguze nawa mugore ukuze twabuze haruguru.Umutwe wa macye yawuguraga 10,000. Akaba yavuze ko iyo mitwe yakoreshwaga mu migenzo ya gipfumu.
Naho ushinzwe gucukura imva we yavuze ko acukura imva agakata imitwe y’abantu bakamwishyura 3000.Wa mugore ukuze we wari ushinzwe kugurisha ibyo bice by’abantu afatwa yagerageje kurya inyama y’umuntu agerageze kwerekana ko ibyo bice afite ari inyama zisanzwe.
Yavuzeko amaze imyaka 2 agurisha ndetse ko amaze kugurisha imutwe y’abantu 10 gusa.Abo bantu Bose bari mu maboko y’abashinzwe umutekano mu gihe iperereza ry’imbitse rigikomeje.
Source: fleeekloaded.com