Thursday, March 28
Shadow

Mukobwa dore abasore ugomba kwitondera mu buzima bwawe

Abasore umukobwa aba akwiriye kwitondera byaba ngombwa akabirinda:

  1. Umusore ugenzwa no kuryamana nawe gusa

Umusore mutajya mwicara ngo muganire, umusore utajya akugira inama ahubwo buri gihe akubwira ko akumbuye kuryamana nawe. Mwahura akaba aricyo kiganiro gusa. Mwaba muri kumwe akaba ashaka ko muryanama gusa ibi byose bikwereka umusore utaguha agaciro.

  1. Umusore udafite intego

Umusore udafite intego mu buzima na we ukwiriye kumwirinda. Umusore udafite inzozi aharanira kugeraho, umusore udafite icyerekezo cy’iterambere nawe yagusubiza inyuma cyangwa akakubera umutwaro.

  1. Umusore wumva ko abagabo baruta abagore muri byose

Umusore usuzugura abagore, wumva ko abagore ari abanyantege nke kandi ko nta nama nzima umugore yagira umuntu, uyu na we ntuzakundane na we kuko nta na rimwe azaha agaciro ibitekerezo byawe. Buri gihe niwe uzajya afata umwanzuro niyo yaba atari mukuri kandi urugo rwubakwa na babiri aho kuba umuntu kugiti cye.

  1. Umunyamujinya

Imico y’umuntu ugenda uyibonera ku tuntu duto. Niba umusore mukundana arakara akagufata ukabona agiye kugukubita,niba umuntu wese umurakaje ahita akubita byerekana umuntu w’umunyamujinya kandi igihe muzabana uwo yazanakugirira nabi cyangwa akajya ahora aguhohotera.

  1. Umusore utajya yemera amakosa

Umuntu utemerera ikosa ahubwo buri gihe akabigereka ku bandi bigaragaza ko ari umuntu udashobora kubahiriza inshingano ze uko bikwiriye.

6.Umusore uhora agusaba amafaranga

Umusore mukundana agahora agusaba amafaranga yo gukemura ibibazo bye cyangwa by’imiryango ye yitwaje ko wowe umurusha ubushobozi bene uyu musore ntarukundo aba afite ahubwo aba agamije kugutesha igihe

SRC: IGIKANEWS

Share via
Copy link