Advertising

MU MAFOTO: Uburanga bwa Heilo Dersu wakoreshejwe mu ndirimbo ya Rayvanny

05/08/24 20:1 PM

Umukobwa wo mu gihugu cya Ethiopia wakoreshwe mu mashusho y’indirimbo MI AMOR ya Buravan yakomeje kuvugisha benshi by’umwihariko bagaruka ku buranga bwe nyuma y’aho Rayvanny ubwe avugiye ko ashaka ko bamurangira igihugu kirimo undi mukobwa mwiza nkawe akazamushyira mu ndirimbo nawe.

Ubusanzwe uyu mukobwa afite ikigo cyitwa ‘Gezmi event Promotion, gifasha abantu atandukanye gutegura ubukwe ,gutegura ibirori n’ibitaramo no gutegura impano zitunguranye zitangwa nka ‘Surprise’.

Uburanga bw’umukobwa wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo MI AMOR ya Rayvanny na Gerilson Insrael bukomeje kuvugisha benshi.Ni indirimbo imaze umunsi umwe isohotse ikaba imaze kurebwa inshuro zitari nke.Rayvanny anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze yatangaje ko umukobwa bakoresheje mu mashusho y’indirimbo ‘Mi Amor’  ufite uburanga budasanzwe ari uwo mu gihugu cya Ethiopia ahita aboneraho umwanya wo kubaza abakunzi be n’abamukurikira ku mbuga Nkoranyambaga ze ikindi gihugu yazukuramo umukobwa akoresha mu mashusho akurikira.

Yagize ati:”Mwakoze Ethiopia kuri uyu mukobwa [Video Vixen], nashyize mu ndirimbo yanjye.Andi mashusho akurikira tujye mu kihe Gihugu cyangwa tugaruke iwacu”.Nyuma y’ubu butumwa bwaherekejwe n’amafoto ateye amabengeza benshi bagaragaje uko biyumva abarimo uwitwa Gifted G Amon amusaba kuza mu Rwanda ati:”Tujye mu Rwanda”.

Ubusanzwe Rayvanny asanzwe ahogoza abasore ndetse amaze kumenyekana nk’umuhanzi utajya yisondeka ku byerekeye abakobwa akoresha mu mashusho agafatwa nk’umuhanzi wa Mbere mui Afurika uhitamo neza uburanga bw’umukobwa uragaragara mu mashusho ye bisanzuranaho.Byakomeje kwigaragaza mu ndirimbo zitandukanye zirimo ; I love you’ n’izindi zitandukanye.Benshi banyuze ku butumwa bwe bagaragaje ko bifuza ko yaza mu Rwanda kureba abakobwa beza , bamwereka Kenya n’ahandi.

Previous Story

Kenya na Somaliya byashyize umukono ku masezerano y’inama za politiki, uburezi ndetse n’ingabo.

Next Story

RUBAVU: Buri wese yasabwe kwita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop