Advertising

MU MAFOTO MEZA ! Irebere abakobwa b’uburanga banze gutwita abana kugira ngo bitazabicira uburanga bagahitamo kubyarirwa n’abandi bagore

02/10/2023 17:06

Bamwe mu bagore b’ibyamamare bemeza ko kubyara byabahinduriye imiterere mu buryo butari bwiza , nyamara abandi bo bemeza ko bahisemo kutabyara kugira ngo bagumane ubusugire bw’umubiri wabo uko bawifuza.

 

 

Binyuze mu buryo buzwi nka ‘Surrogacy’ aho umukobwa cyangwa umugore yishyura mugenzi we akamubyarira amuteye intanga z’umugabo yifuzaho umwana , nibyo bikoreshwa na bamwe mu bagore b’ibyamamare ku Isi , aho batanga ikiraka cyo kubabyarira ubundi umugore yabyara agahita abahereza umwana vuba na bwangu.

 

 

 

Ubu buryo bwabereye igisubizo abagore benshi b’ibyamamare kazi banze gutakaza uko umubiri wabo ugaragara ahubwo bagashaka ko bababyarira bakitwa ababyeyi b’igice kuko baba batamaze igihe runaka batwite inda.Iyo umugore yishyuye mugenzi we cyangwa umukobwa wabyiyemeje, agumana imiterere ye uko abyifuza ndetse ingano ye akagumana ubwiza bwe imbere n’inyuma.

 

 

Impamvu nyamukuru zituma bamwe muri aba bagore batemera gusama, ni uko aba ari abakinnyi ba filime bakaba bafite Kontaro zitabemerera gusamana bitewe na Scene barigukina muri izo filime runaka  bagahitamo kugumana imiterere myiza yabo ibinjiriza amafaranga.

 

 

 

REBA HANO BAMWE MURI ABO BAGORE

 

 

1.Priyanka Chopra : Priyanka Copra yaranzwe cyane  nyuma y’aho mu mwaka wa 2022 we n’umugabo we Jones batangaje ko babyaye umwana w’umukobwa batwitiwe n’undi mugore.Chopra, yavuze ko byatewe cyane cyane n’imyaka ye [41], gusa nanone atsindagira kubyo kuba atarashakaga ko imiterereye nabo yangirika.

 

2.Kim Kardashian: Kim Kardashian yabaye umugore wa Kanye West nawe yabyariwe n’undi mugore dore ko ngo umwana wa 3 n’uwa 4 yabyariwe n’undi mugore yishyuye.Uyu mugore yemeje ko abana babiri yibyariye ubwe atwite , avuga ko urugendo rwo kubatwita rwamutwaye amafaranga menshi.

 

 

3.Gabrielle Union: Umugore w’umwiraburakazi , Gabrielle Union nawe ari mu byamamare byariwe n’abandi bagore dore ko umwana w’umukobwa afitanye na Dwane Wade bamubyariwe n’undi mugore.

 

 

4.Khoe Kardashian : Uyu mugore ni umwe muba Kardashian bafite ikiganiro gikomeye muri USA, Uyu nawe yahisemo ko atazongera kubyara nyuma yo kwibagisha agabanyisha ibiro.Uyu yabyaye imfura ye ubuheta abubyarirwa n’undi mugore.

 

 

5.Rebel Wilson: Uyu mugore ni umukinnyi wa Filime ukomeye cyane muri Hollywood, ndetse yamamaye muri filime ‘Pitch Perfect’.Nyuma yo kwibagisha ngo agabanye ibiro n’umubyibuho ukabije, yahise ahitamo kubyarirwa n’undi mugore.

Previous Story

Bishobora kubabaza umwana uri munda ! Umukobwa utwite yababaje ababyeyi ubwo yisonzeshaga cyane akamera nk’udatwite bavuga ko ashobora kwica umwana

Next Story

Hagiye gukorwa filime kubitaramo by’umuhanzikazi Beyonce Knowles yise ‘Ranaissance Tour’ bimaze guca agahigo ko kwinjiza agatubutse

Latest from Inkuru Nyamukuru

Tembera Igihugu cy’imisozi igihumbi

U Rwanda, ni Igihugu cy’imisozi igihumbi, ni igihugu gito, kidakora ku inyanja giherereye muri  Afurika y’Iburasirazuba.   Ni igihugu kizwiho kugira ibyiza nyaburanga byinshi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop